IGIHE

FERWABA yaba yarirengagije impamvu za Ntore na Mpoyo mu kubahagarika?

0 2-07-2026 - saa 08:55, Iradukunda Olivier

Ntore Habimana na Axel Mpoyo bahagaritswe n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), bagaragaje ko basabye Ikipe y’Igihugu kwita ku mvune zabo, ariko bikirengagizwa kugeza bahagaritswe umwaka wose.

Mu kwezi gushize kwa Kamena, ni bwo FERWABA yafatiye ibihano aba bakinnyi bombi, ku mpamvu z’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.

Aba bakinnyi ba APR BBC, bagaragaje ko impamvu zatanzwe atari ukuri, ahubwo bo bamenyesheje ikipe ko bazitabira ariko bakanitabwaho kuko bafite imvune.

Axel Mpoyo yavuze ko yakiriye ubutumire mu Ikipe y’Igihugu, ku itariki ya 13 Kamena binyuze ku butumwa bwa email. Mu kubusubiza yanababwiye ibibazo by’ubuzima afite, abaza uko azitabwaho mu burwayi bwe.

Ati “Ku ruhande rwanjye ntabwo nahakanye. Baranantumiye tuganira kuri email, mu kiganiro kiri hagati y’iminota itanu na 10 twavuganye ku buzima, imvune, uzanyitaho by’umwihariko ubwishingizi. Muri email ibyo bazampa byari kimwe mu byo nanditse ariko si cyo cyari ingenzi cyane.”

Ntore na we yavuze ko yagaragaje ko afite ikibazo cy’imvune amaranye igihe, ariko aho gusubizwa abona ubutumwa bumushyira mu bihano.

Ati “Ni inama imwe twagiranye n’Ikipe y’Igihugu ku birebana n’umwiherero. Bagize ibyo badusaba bigendanye n’ibyo bazaduha, natwe tubasubiza ibindi. Ubwo ni bwo buryo navuganyemo na Federasiyo. Nta kintu nabasabye, ahubwo nababwiye uko merewe muri icyo gihe, nk’ibihe by’imvune narimo ndwana na zo.”

“Ikirenge cyanjye cyari gifite ikibazo ku gatsinsino, ni imvune mfite kuva mu mikino ya kamarampaka yo mu mwaka ushize. Abaganga banjye rero bambwiye ko nasiba imyitozo itatu, nkabona gukomeza. Ariko uburyo umwanzuro wafashwe warihuse cyane. Nakwishimira ko twari kuganira, aho gufata umwanzuro.”

Ntore yongeraho ko atakwanga gukinira u Rwanda kuko yaruhagarariye mu marushanwa atandukanye, yaba ayabereye Tanzania, Maroc, Tunisia, Sénégal, na hano mu Rwanda, kandi “twegukanye na BAL tubikoreye u Rwanda.”

Hari gutegurwa Inama izahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izaba ku itariki 8 Nyakanga 2026, hagasuzumwa iki cyemezo cyo guhagarika abakinnyi bayo.

Axel Olenga Mpoyo yahagaritswe mu bikorwa byose bya Basketball
Ntore Habimana yagaragaje ko FERWABA yirengagije imvune ye ijya kumuhana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza