IGIHE

Butera yatanze ubuhamya bw’uko siporo yamwibagije ubuzima bw’ubupfubyi

0 13-08-2026 - saa 18:54, Iradukunda Olivier

Butera Hope ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Basketball, yagaragaje ko siporo yamufashije kurenga ubuzima bw’ubupfubyi, ikamugeza mu makipe akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ubuhamya yatanze ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ababarizwa muri siporo zitandukanye mu Rwanda barimo abakinnyi, abayobora siporo, abashoramari n’abandi, bahuriraga mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu rizira ibiyobyabwenge.

Iki igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma kandi, cyahurije hamwe abayobozi mu nzego z’ubuzima, Minisiteri ya Siporo, iz’umutekano n’izindi.

Mu buhamya bwatanzwe na Butera Hope wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yahamije ko siporo yitaweho neza kandi igakorwa kinyamwuga, yageza kure uwayikoze nk’uko bimeze kuri we.

Yagize ati “Nafashinwe na Basketball, imfasha kwiga kugeza mbonye amahirwe yo kujya gukarishya ubumenyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Njye nakuze ndi imfubyi, ariko kubera siporo narabirenze. Yampaye icyerekezo, nakurikiye mu kigo cy’imfubyi.”

“Basketball yabaye akazi kanjye ka buri munsi. Nakuze bambwira ko kwiga ari byo bizamfasha. Nakiniye amakipe meza, kandi ndahembwa nkimenyera buri cyose.”

Butera Hope wakiniye REG WBBC, akayifasha kwegukana Igikombe cya Shampiyona, yakinnye muri Al-Adeem yo mu Cyiciro cya Mbere muri Qatar.

Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NCAA Division I) nka Idaho Vandals Women’s Basketball na Florida International University.

Ni mu gihe mu mwaka ari umukinnyi mushya wa Kepler WBBC.

Butera Hope yanyuze mu makipe akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Butera Hope akinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza