Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda C, yatangiye gukina iyi mikino iri kubera muri Pavilhao Multiusos de Luanda, yo muri Angola.
Guinea yahuye n’u Rwanda, yatangiye neza uyu mukino ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Souleymane Boum Jr. na Shannon Evans, itsinda agace ka mbere ku manota 26-17.
Agace ka kabiri ni ko u Rwanda rwakinnye neza nyuma y’aho Furaha Cadeau de Dieu na Irakoze Hodari Herve bageragezaga gutsinda amanota menshi. Bagatsinzemo amanota 27-19, ariko Guinea ikomeza kuyobora umukino ku manota 45-41.
Guinea na yo yavuye inyuma itangira kongera ikinyuranyo cy’amanota mu gace ka gatatu, karangiye ikiyoboye umukino ndetse binayifasha kwinjira mu gace ka kane neza.
Ni agace karangiye Guinea yegukanye umukino ku manota 89-63, gusa karangira Souleymane na Tuyizere Uwitoze ari bo binjize amanota menshi (17).
Uyu wabaye umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar, ndetse ikaba yaratakaje itike nyuma yo gutsindwa imikino yose cyiciro cya mbere cyayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!