U Rwanda rwahawe kuzakira Igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu mugabane, AfroCan 2027 iteganyijwe tariki ya 2 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2027 muri BK Arena.
Iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe 12 rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, ryaherukaga mu 2023 ubwo ryaberaga muri Angola. Icyo gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye umwanya ya gatatu.
Mu nshuro ziheruka kandi iri rushanwa ryegukanwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2019 na Maroc ifite igikombe giheruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!