Amakipe ane yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya Basketball, ari yo APR BBC, REG BBC, RSSB Tigers BBC na UGB BBC, ni yo azitabira irushanwa rya Rwanda Cup 2026.
Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 9 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2026, ni bwo hazakinwa irushanwa ngarukamwaka rya Rwanda Cup 2026, rizitabirwa n’amakipe yiyandikishije.
Muri uyu mwaka, iri rushanwa rizaba ritandukanye n’izindi nshuro, kuko ryari risanzwe rikinwa n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere ndetse n’ayo mu Cyiciro cya Kabiri, ariko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’ayo mu Cyiciro cya Mbere gusa.
Amakipe yashoboye kwiyandikisha ni RSSB Tigers BBC, yegukanye iri rushanwa riheruka, REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma, APR BBC na UGB BBC.
Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya gatatu. Amakipe azabanza guhura hagati yayo, hanyuma hakorwe urutonde rushingiye ku manota azaba amaze kubona.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza, aho ikipe izaba iya mbere izahura n’iya kane, iya kabiri ihure n’iya gatatu. Amakipe azatsinda azabona itike yo gukina umukino wa nyuma, mu gihe azatsindwa azahatanira umwanya wa gatatu.
RSSB Tigers BBC ni yo yegukanye igikombe cya 2025, nyuma yo gutsinda REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 83-77. Ibi byayifashije guhagararira u Rwanda muri Basketball Africa League 2026, nyuma y’uko APR BBC yari yatwaye Shampiyona y’u Rwanda ititabiriye.
Mu bagore, APR WBBC ni yo yegukanye Rwanda Cup 2026, nyuma yo gutsinda REG WBBC amanota 90-85.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!