RSSB Tigers BBC yegukanye irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika rya Basketball Africa League (BAL 2026), yisanze mu Itsinda A mu irushanwa rihuza amakipe ahagarariye imigabane ku Isi rya FIBA Intercontinental Cup 2026.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Basktball ku Isi (FIBA), ryashyize hanze uko amakipe azahatana mu irushanwa riteganyijwe kubera mu Bushinwa kuva tariki ya 22 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.
Muri iri rushanwa Afurika izaba ihagarariwe na RSSB Tigers, nyuma yo guhigika andi makipe yo muri Afurika ikitwara neza muri BAL 2026 yabereye i Kigali, ari nabwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari iritwaye.
Itsinda A ririmo RSSB Tigers muri FIBA Intercontinental Cup 2026, izaba iri kumwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania ihagarariye u Burayi, na Shangai Sharks yo mu Bushinwa ihagarariye Aziya.
Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo Bushinwa, Boca Juniors yo muri Argentina ihagarariye Amerika y’Amajyepfo na NBA G League United irimo abakinnyi b’intoranywa muri shampiyona ityarizwamo abakina muri NBA, ikaba ari ikipe izaba ihagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukino wa mbere ari na wo ufungura irushanwa RSSB Tigers izawukina na Rytas Vilnius ku wa 22 Nzeri. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azakina ½.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!