Ikipe y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cya “FIBA U-18 AfroBasket 2026 Zone V”, nyuma yo gutsinda Misiri yari yakiriye iri rushanwa ku mukino wa nyuma, amanota 62-58.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, wari ukomeye ku mpande zombi, aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rwihorere kuri Misiri yari yarutsinze mu mikino y’amatsinda.
Ingimbi z’u Rwanda zatangiye umukino zigaragaza urwego ruri hejuru, ziharira iminota myinshi y’umukino ndetse zinashyiraho ikinyuranyo cyazifashije gukomeza kuyobora umukino kugeza urangiye.
Nubwo Misiri yagerageje kugaruka mu mukino mu minota ya nyuma, u Rwanda rwakomeje kwihagararaho rubona intsinzi yari igoranye.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sean Mwesigwa, ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi, aho yatsinze amanota 16 ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota.
Gutsinda Misiri byahaye u Rwanda igikombe cya Zone V ndetse binarushyira ku rutonde rw’ibihugu byabonye itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18.
Aya makipe yombi yakinnye umukino wa nyuma ni yo azahagararira Zone V mu Gikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuva ku tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Kanama 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!