IGIHE

Basketball: Ikipe y’u Rwanda ivuye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yimyiza imoso

0 5-07-2026 - saa 13:36, Iradukunda Olivier

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu Bagabo, yatsinzwe na Nigeria amanota 106-62, uba umukino wa gatandatu wikurikiranya itsinzwe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, isoza irushanwa nta n’umwe itsinze.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Nyakanga 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda C, yasoje gukina iyi mikino iri kubera muri Pavilhao Multiusos de Luanda, yo muri Angola.

U Rwanda rwakinnye rusabwa kuwutsinda kugira ngo byibuze rubone intsinzi imwe muri iyi mikino, dore ko itanu ibanza yose rwayitsinzwe n’amakipe biri kumwe mu itsinda. Ayo arimo Guinea, Tunisia na Nigeria.

Nigeria yinjiye muri uyu mukino ndetse iwitwaramo neza kuva utangiye kugeza urangiye, dore ko yayoboye uduce twose tw’umukino.

Agace ka mbere yatsinze amanota 25-14, aka kabiri itsinda 24-15, aka gatatu itsinda 31-15, naho aka kane igatsinda n’amanota 26-18, isoza umukino itsinze amanota 106-62.

Umukinnyi w’u Rwanda watsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Prince Twa watsinze 14, mu gihe uwa Nigeria ari Uche Iroegbu watsinze amanota 17.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Yves Murenzi afatanyije na Niyomugabo Sunny Munyandamutsa na Aristide Mugabe bamwungirije, yaseberejwe muri iri rushanwa kuko irivuyemo ifite amanota atandatu gusa.

Mu mikino ibanza yabaye mu Ugushyingo 2025, rwatsinzwe na Guinea amanota 82-70, rutsindwa na Tunisia 79-66, mu gihe Nigeria yarutsinze amanota 75-69.

Icyiciro cya kabiri cy’iyi mikino rwabanje gutsindwa na Guinea amanota 89-67, Tunisia irutsinda 83-67, mbere yo gutsindwa na Nigeria 106-62.

Ikipe y'u Rwanda yatsinzwe umukino wa gatandatu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Ikipe y'u Rwanda yanyagiwe n'iya Nigeria amanota 106-62
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza