IGIHE

Basketball: APR yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya (Amafoto)

0 25-08-2026 - saa 07:09, Byiringiro Osée Elvis

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya Kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 114 -76.

Ikipe y’Ingabo yabigezeho nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma wa kane wa Play-offs, wakinwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane icyakora uko iminota yicumaga, APR yongeraga ikinyuranyo ibifashijwemo na Craig Randall na Adonis Filer.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 43 ya Patriots BBC.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, Patriots icika imbaraga, umukino wiharirwa cyane na APR yanahinduye abakinnyi igashyiramo abadakunze kubona umwanya wo gukina.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots amanota 114-76, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya, inahembwa miliyoni 15 Frw.

REG BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda RSSB Tigers imikino 2-1.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Niyomugabo Munyandamutsa Sunny utoza Patriots BBC.

Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi yabaye Kwizera Sage Hubert. Myugariro mwiza yabaye Garba Chingka Kennedy wa Patriots.

Umukinnyi watsinze amanota atatu menshi yabaye Eliott Cole wa REG BBC watsinze angana na 63. Umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri shampiyona ni Damaria Franklin wa Patriots watsinze angana na 504.

Umukinnyi wahize abandi muri shampiyona isanzwe (Regular season) yabaye Garba Chingka Kennedy ukinira Patriots BBC.

Ni mu gihe umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka yabaye Craig Randall wa APR BBC. Uyu mukinnyi yagize umwaka udasanzwe kuko yanabaye MVP wa BAL 2026.

Umusifuzi atangiza umukino
Axel Mpoyo atsinda
Randall ahanganye na Damaria
Uyu mwaka hakozwe igikombe gishya
Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay ni bamwe mu badasiba iyi mikino
Ibihembo byatanzwe
REG BBC yegukanye umwanya wa gatatu
Stubbs Jeffery Tyrone agerageza kwinjira ajya gutsinda
Prince Twa yishimira amanota atatu yatsinze
DJ Sonia ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Craig Randall yasinyiraga abafana
Kwizera Hubert Sage yahembwe nk'umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi
Garba Kennedy yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka
Franklin Damaria yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona
Garba Kennedy yabaye myugariro mwiza n'umukinnyi mwiza wa Shampiyona
Craig Randall yabaye umukinnyi mwiza w'Imikino ya Kamarampaka
Abakinnyi bahize abandi bashimiwe
Patriots yegukanye umwanya wa kabiri
Adonis Filer yari yishimye bikomeye
APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw
APR BBC yegukane Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya
Ibyishimo byari byinshi
Umutoza wa APR FC, James Maye mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana Shampiyona ebyiri zikurikiranya
Mukama na Kathia Kamali bishimira intsinzi
Umubyinnyi Miss Money na Craig Randall

Amafoto: Cyubahiro Key

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza