APR BBC na Patriots zasezereye RSSB Tigers na REG BBC zigera ku mukino wa nyuma wa nyuma wa shampiyona ya Basketball, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ cy’iya kamarampaka.
APR BBC yabigezeho yatsinze RSSB Tigers amanota 105-78, mu gihe Patriots BBC yatsinze REG amanota 89-84.
Umukino wa APR yawutangiranye imbaraga zikomeye, Craig Randall atsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 32 kuri 17 ya Tigers.
Mu gace ka kabiri, umukino wagerageje kwegerana ikinyuranyo kiba gito, cyane ko Tarik Bey yari yatangiye gutsindira Tigers amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye ikinyuranyo cyagabanyutse, APR iyoboye umukino n’amanota 47 kuri 40 ya RSSB Tigers.
Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo ariko Ikipe y’Ingabo itangira kongera ikinyuranyo, ibifashijwemo na Shema Osborn.
Aka gace karangiye, APR BBC yagejeje ikinyuranyo mu manota 17, ifite 80 kuri 63 ya Tigers.
Ikipe y’Ingabo yakinanye agace ka nyuma ubunararibonye, itemera ko ikinyuranyo cyayo kivamo. Mu minota ya nyuma, Tigers yavuye mu mukino bigaragara ubundi itsindwa amanota menshi.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze RSSB Tigers amanota 105-78, bityo Ikipe y’Ingabo yuzuza intsinzi eshatu yasabwaga ngo igere ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kane yikurikiranya
Patriots BBC nayo yageze ku mukino wa nyuma itsinze REG BBC amanota 89-84.
Umukino wa nyuma wa mbere uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, aho Patriots na APR BBC zishobora kuzakina imikino irindwi, izatsinda ine ikegukana Igikombe cya Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!