Urugamba rugeze mu mahina muri Shampiyona ya Basketball, aho imikino ya nyuma ishobora kuzagera kuri irindwi, ihuza APR BBC na Patriots BBC guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Kanama 2026 muri BK Arena.
Ikipe y’Ingabo yegeze ku mukino wa nyuma yarasezereye RSSB Tigers yatsinze imikino itatu kuri ibiri, ari na ko byagenze Patriots BBC yasezereye REG BBC.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi bo kwitega muri iyi mikino ikurikiranwa na benshi.
Craig Randall II
Craig Randall ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri muri iri rushanwa rigana ku musozo.
Uyu yigaragaje cyane ubwo yabaga umukinnyi mwiza wa Basketball Africa League 2026, ni umwe mu bitezwe muri iyi mikino kuko yanafashije APR BBC gusezerera RSSB Tigers.
Mu mikino itanu yahuje APR BBC na Tigers BBC, Craig uzwiho gutsinda amanota atatu menshi, yatsinzemo 121, kongeraho uko aba yahangayikishije ikipe yahanganye.
Muri uyu mwaka yakinnye iminota 297, atsinda amanota 218, akora rebounds 32, ndetse anakora amanota atatu inshuro 40, nubwo yakinnye imikino ya nyuma gusa.
Teafale Leonard Jr.
Teafale Leonard Jr ni undi mukinnyi uzagira ijambo rikomeye muri iyi mikino kuko ni umwe batsindira APR BBC amanota menshi.
Mu mikino itanu ya ½, yatsinzemo amanota 72 ariko akamenya no kugarira cyane bituma akora amakosa menshi mu mukino kuko awusoza nta nkuru.
Muri uyu mwaka yakinnye iminota 337, atsinda amanota 177, akora rebounds 85.
Stubbs Jerry Tyrone
Umwe mu bakinnyi ba Patriots bakomeye ndetse APR BBC izaba yitondera cyane muri iyi mikino, kuko ari mu bo Patriots igenderaho mu mu busatirizi.
Mu mikino itanu ya ½, Patriots yakinnye na REG BBC, yatsinzemo amanota 87.
Muri uyu mwaka yakinnye iminota 485, atsinda amanota 254, akora rebounds 80, ndetse anakora amanota atatu inshuro 10.
Damaria Franklin
Damaria Franklin ni irindi zina ryo guhanga amaso muri iyi mikino, dore ko ari umwe mu bagenderwaho na Patriots, ndetse yigaragaje cyane muri mu mwaka usanzwe w’imikino ya shampiyona.
Mu mikino itanu ya ½ Patriots yakinnye na REG BBC, Damaria yatsinzemo amanota 100.
Muri uyu mwaka yakinnye iminota 609, atsinda amanota 455, akora rebounds 108, ndetse anakora amanota atatu inshuro 39.
Adonis Filer
Nubwo nta manota menshi yatsinze, benshi mu bakurikiye imikino ya ½, bahuriza ku kuba Adonis Filer ari umwe mu bakinnyi bazamuye urwego muri APR BBC.
Si ibyo gusa kuko afasha n’Ikipe y’Ingabo mu bwugarizi, no kuyobora umukino muri rusange.
Abakunzi ba Basketball kandi baribaza niba kuri iyi nshuro Patriots ishobora kuzihorera cyangwa APR BBC izakomeza kwiharira ibikombe.
Ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhura muri iyi mikino mu 2024, APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze imikino 4-2.
Ikipe y’Ingabo ifite ibikombe bya shampiyona bitatu biheruka, mu gihe Patriots BBC iheruka Igikombe cya Shampiyona mu 2020.
Ni imikino itegerejweho ubwitabire bukomeye, dore ko n’amatike yayo yamaze kugera kuri ticqet.
Aya arimo ya 2000 Frw ku banyeshuri, 7000 Frw mu myanya isanzwe, amatike ya CIP ku bihumbi 15 Frw, ya Courtside ku bihumbi 25 Frw, umurongo wa kabiri kuri courtside ukaba ibihumbi 30 Frw, mu gihe umurongo w’imbere ari 35 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!