IGIHE

ACU Women’s Basketball Team yo muri Amerika iri guhugura abakiri bato mu Rwanda

0 13-08-2026 - saa 20:23, Iradukunda Olivier

Ubatoza bo mu Ikipe ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya ACU Women’s Basketball Team, ishamikiye kuri Kaminuza ya Abilene Christian University (ACU), bari mu Rwanda aho bari gutanga amahugurwa ku banyeshuri bo muri Gasore Serge Faundation mu Karere ka Bugesera.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo itsinda ry’abagera kuri 20 ry’abatoza barimo n’abakinnyi ba ACU Women’s Basketball Team yo muri Shampiyona Ihuza amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda.

Kimwe mu byo bahereyeho ni ukubanza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bari kumwe na Gasore Serge wabasobanuriye amateka ye n’urugendo rwe rwo kurokoka, banunamira inzirakarengane zishyiguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Mu butumwa bwatanzwe n’iyi kipe, yavuze ko yigiye byinshi mu buhamya bwa Gasore Serge, bubasigira “kugira imbaraga, kongera kubaho, kugira icyizere cy’ubuzima no kugira urkundo.”

Mu rugendo bagiriye mu Rwanda ruzarangira ku itariki ya 15 Kanama 2026, bazafasha abana bo mu ishuri ryashinzwe na Gasore mu mushinga we wa Gasore Serge Foundation ushamikiye ku Muryango wa Rwanda Children, kwiga Basketball n’uko bayibyaza umusaruro.

Muri iki gikorwa kandi, abana bari guhabwa amahugurwa basuwe na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu gushyigikira uyu mushinga no gushyigikira siporo mu Karere.

Ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) cyatangiye ari irerero. Mu gihe cy’imyaka 11 kimaze kibaye ikigo cy’amashuri y’inshuke, cyaje kuzamuka kigira andi mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa gatatu, ndetse hakaba hari na gahunda yo kuyongera.

Gasore yubatse ibibuga bitandukanye birimo n’icya Basketball kiri gutangirwamo aya mahugurwa, ariko hakaba n’ibindi birimo umuhando wo gusiganwa ku magare n’iby’indi mikino.

Abilene Christian Wildcats Women’s Basketball, itozwa na Julie Goodenough na we uri mu Rwanda, yegukanye irushanwa rya Southland Conference Women’s Basketball Tournament mu 2019.

Gasore Serge yahuje Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, n'Umutoza wa ACU Women’s Basketball Team, Julie Goodenough
Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasuye aho amahugurwa ari kubera
Umutoza Mukuru wa ACU Women’s Basketball Team, Julie Goodenough, na we ari mu Rwanda
Amasomo ari gutangirwa mu kibuga cyubatswe na Gasore Serge
Abana bari kwigishwa uko babyaza umusaruro Basketball
Amasomo ari guhabwa abakiri bato
Mu mahugurwa ari gutangwa harimo n'amasomo yo kwitoza Basketball
ACU Women’s Basketball Team yageze mu Rwanda iri kumwe n'itsinda ry'abagera kuri 20
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza