Ubatoza bo mu Ikipe ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya ACU Women’s Basketball Team, ishamikiye kuri Kaminuza ya Abilene Christian University (ACU), bari mu Rwanda aho bari gutanga amahugurwa ku banyeshuri bo muri Gasore Serge Faundation mu Karere ka Bugesera.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo itsinda ry’abagera kuri 20 ry’abatoza barimo n’abakinnyi ba ACU Women’s Basketball Team yo muri Shampiyona Ihuza amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda.
Kimwe mu byo bahereyeho ni ukubanza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bari kumwe na Gasore Serge wabasobanuriye amateka ye n’urugendo rwe rwo kurokoka, banunamira inzirakarengane zishyiguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Mu butumwa bwatanzwe n’iyi kipe, yavuze ko yigiye byinshi mu buhamya bwa Gasore Serge, bubasigira “kugira imbaraga, kongera kubaho, kugira icyizere cy’ubuzima no kugira urkundo.”
Mu rugendo bagiriye mu Rwanda ruzarangira ku itariki ya 15 Kanama 2026, bazafasha abana bo mu ishuri ryashinzwe na Gasore mu mushinga we wa Gasore Serge Foundation ushamikiye ku Muryango wa Rwanda Children, kwiga Basketball n’uko bayibyaza umusaruro.
Muri iki gikorwa kandi, abana bari guhabwa amahugurwa basuwe na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu gushyigikira uyu mushinga no gushyigikira siporo mu Karere.
Ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) cyatangiye ari irerero. Mu gihe cy’imyaka 11 kimaze kibaye ikigo cy’amashuri y’inshuke, cyaje kuzamuka kigira andi mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa gatatu, ndetse hakaba hari na gahunda yo kuyongera.
Gasore yubatse ibibuga bitandukanye birimo n’icya Basketball kiri gutangirwamo aya mahugurwa, ariko hakaba n’ibindi birimo umuhando wo gusiganwa ku magare n’iby’indi mikino.
Abilene Christian Wildcats Women’s Basketball, itozwa na Julie Goodenough na we uri mu Rwanda, yegukanye irushanwa rya Southland Conference Women’s Basketball Tournament mu 2019.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!