IGIHE

Abanyarwanda bari kubaka inzu y’imikino ya Basketball muri Centrafrique (Amafoto)

0 23-11-2023 - saa 20:31, IGIHE

Sosiyete yo mu Rwanda imenyerewe mu kubaka ibibuga bya Basketball, KEFA Sports Ltd, iri kuvugurura inzu yagenewe uyu mukino muri Centrafrique “Centre National de Basketball Martin Ngoko” izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4500 bicaye neza.

Iyi nzu iri kuvugururwa na KEFA Sports Ltd yo mu Rwanda nyuma yo gukorana neza n’umushinga wa NBA Jr wavuguruye ikibuga cyo muri Lycée de Kigali.

“Centre National de Basketball Martin Ngoko” yakiniweho Igikombe cya Afurika cya Basketball (Afrobasket) mu 1974, ubwo Centrafrique yatsindaga Sénégal amanota 72-67.

Nyuma yo kumara imyaka 13 idakinirwaho, ku wa 7 Kanama 2023 ni bwo hatangiye imirimo yo kuyivugurura aho byitezwe ko izaba yuzuye neza mu mezi ane.

Imirimo yose iri gukorwa na sosiyete y’ubwubatsi bw’ibibuga bya Basketball ya KEFA Sports yo mu Rwanda, yahawe isoko na NBA ku bufatanye na FIBA Afrique.

NBA Africa yagize igitekerezo cyo kubaka igikorwaremezo kigezweho muri Centrafrique nyuma yo kwigaragaza kwa bamwe mu bakinnyi bato baho, Axel Wegscheider na Thierry Serge Darlan, ubwo bari muri Académie yayo iba muri Sénégal.

Kuri ubu, imirimo irarimbanyije ndetse mu gihe gito, Centre National de Basketball Martin Ngoko izaba yuzuye ndetse yongeye kuberamo imikino itandukanye.

Kanyarwanda Joshua ukuriye imirimo y’ubwubatsi bw’iyi nzu y’imikino, akaba asanzwe akora muri KEFA Sports, yabwiye IGIHE ko bahawe iri soko kubera imikoranire myiza bagiranye na NBA mu Rwanda.

Ati “Mu Rwanda twabanje gukora muri Lycée de Kigali ku nkunga ya NBA, biba ngombwa ko baduha n’isoko hano kugira ngo dukomeze gukorana na bo. Ntabwo ari aha gusa, dushobora kuva hano tujya muri Angola cyangwa muri Sudani y’Epfo.”

“Twaje hano ngo tuyishyiremo ikibuga, inkangara zo gutsindamo, turebe ibibazo ifite tubikemure, tuyikorere amasuku ku buryo yakongera gukoreshwa nk’aho ari nshya. Twatangiye muri Kanama, duteganya gusoza mu ntangiriro za Mutarama.”

Yakomeje avuga ko mu bakozi bakoresha harimo Abanyarwanda batandatu basanze i Bangui, abandi batanu bazava mu Rwanda n’Abanya-Centrafrique bari hagati ya 50 na 60 bakora imirimo itandukanye irimo ubufundi n’ubuyede, ariko abafite inararibonye mu birimo gusiga amarangi bazava mu rw’imisozi 1000.

Yongeyeho ati “Twibanda ku bisabwa ku rwego mpuzamahanga rwa Basketball, mu gutera amarangi biterwa n’umuterankunga dufite, ariko kubaka, twubaka ibintu bikomeye byo gutuma Abanyarwanda babona akazi muri iki gihugu.”

Kagenza Simon Roger, Umunyarwanda umaze imyaka itatu akorera muri Centrafrique, watsindiye isoko ryo kuvugurura Centre National de Basketball Martin Ngoko, yavuze ko yaribonye binyuze mu ipiganwa aho yifashishije KEFA Sports Ltd.

Ati “Natangiye ncuruza ibikoresho by’ubwubatsi, kugeza n’ubwo noneho ntangiye kuzajya mbona amasoko yo kubaka. Umushinga ndi gukora ni uyu wa Martin Ngoko Stadium, kuyivugurura. Habayeho ipiganwa, nifashisha kompanyi imenyereye kubaka stade, ni yo twafatanyije, tubasha gutsindira isoko kuko ni kompanyi ibimenyereye.”

Ku bijyanye n’undi wese wakwifuza gukorera ubucuruzi bwe muri Centrafrique, Kagenza yavuze ko ari isoko rimeze nk’ayandi ku buryo bisaba kubanza kuryigaho ariko icy’ingenzi ukamenya umuco w’abahatuye.

Ati “Isoko rya hano sinavuga ngo ni ribi, rimeze nk’ayandi yose, ni yo mpamvu kugira ngo uze kuhakorera nk’umuntu w’umunyamahanga ari ubwa mbere uhageze, biragusaba kwitonda, ukabanza ugafata umwanya wawe, ukiga isoko, ukareba uko rimeze kuko ni byo bigufasha. Ushobora kuza ufite amakuru yo hejuru, wahita ushora amafaranga yawe akaba yahura n’ikibazo.”

Yongeyeho ati “Biracyagenda, haracyari ibintu byinshi bikenewe kubera ko ni igihugu kivuye mu ntambara. Abaturage ba hano bamenyereye gukorana n’abanyamahanga kuko ntabwo ari twe ba mbere bari bahageze, nk’Abanyarwanda batangiye kuhagera vuba, hano hari abantu bo muri Liban bahamaze igihe, hari abo muri Yemen bahafite ibikorwa byinshi, hari Abanya-Cameroun, bamenyereye kubana n’abanyamahanga cyane, ku buryo gukorana na bo bisaba kumenya umuco wabo.”

Yakomeje avuga ko uretse umushinga wo kuvugurura Centre National de Basketball Martin Ngoko, hari andi masoko yabonye muri iki gihugu arimo kubaka ibigo by’amashuri mu nkengero z’Umujyi wa Bangui.

KEFA Sports imaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu kubaka ibibuga bya Basketball aho yubatse ibirimo icyo muri Kepler, IPRC Huye, ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe i Rusizi, muri Minisiteri y’Ingabo n’ahandi.

Ibibuga bibiri bya Basketball byatashywe n’Umuryango Giants of Africa, mu Ishuri Agahozo-Shalom i Rwamagana, ubwo wizihizaga isabukuru y’imyaka 20 muri Kanama na byo byubatswe na KEFA Sports Ltd.

Uko Centre National de Basketball Martin Ngoko yari imeze mbere yo kuvugururwa

Amafoto agaragaza uko inyubako imeze ubu

Amafoto y’igishushanyombonera cy’iyi nzu y’imikino iri kuvugururwa

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza