IGIHE

Ubushobozi buke, isoko rito n’igishoro kinini: Ibikibagamiye abubaka imikino y’ikoranabuhanga

0 28-09-2026 - saa 18:49, Iradukunda Olivier

Imikino yo ku ikoranabuhanga mu buryo butandukanye ‘eSports’ ni kimwe mu bigezweho, ariko akenshi abubaka iyi mikino ‘Game Developers’ bo mu Rwanda, baracyari bake kubera ibibazo bitandukanye birimo igishoro kirenga miliyoni 15 Frw, isoko rito n’ibindi.

Niba ufite telefone cyangwa mudasobwa, ntabwo wabura kuba uzi umukino wo ari wo wose, by’umwihariko ukinirwa ku ikoranabuhanga, yaba ugusaba internet cyangwa utayisaba.

Iyo ubona ukina ukageza amanota runaka cyangwa ukazamuka ukagera ku rwego runaka, uwakubwira ubumenyi mu by’ikoranabuhanga buba bwashyizweho ntiwabyumva.

Uko umukino ukomera kurushaho mu kuwukina, ni ko n’ubushobozi bwo kuwutunganya bugenda bwiyongera.

Ubwo mu Rwanda harimo habera inama yiga ku ishoramari rya siporo muri Afurika ya ‘SportsBiz Africa Forum’, rimwe mu ishoramari ryaganiriweho ni iry’imikino yo ku ikoranabuhanga ya ‘eSports’.

Rumwe mu rubyiruko rwaganirijwe ku buryo bwo gutunganya imikino kuko ari kimwe mu bishobora gutunga umuntu wize ibijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko iryo guhuza porogaramu za mudasobwa.

Abahuza porogaramu za mudasobwa boroherwa no gutuganya imikino y'ikoranabuhanga

Uko abatunganya imikino mu Rwanda bahagaze

IGIHE yaganiriye n’umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri ryitwa ‘Higa’, ririmo abo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga n’abo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Rwanda.

Aba bishyize hamwe kugira ngo bubake imikino yo ku ikoranabuhanga, bagendeye ku bumenyi buri wese aba afite, dore ko kugira ngo umukino usohoke uba washyizwemo ubumenyi butandukanye.

Iyi mikino iba mu bwoko butandukanye, harimo ifite amashusho agaragara ku buryo umuntu ashobora kubona ku mpande zose z’ikintu runaka (3D), iy’amashusho agaragara impande ebyiri gusa (2D), iyo gukina ugana ku ntego runaka (RPG), no guhuza ibintu (Puzzle).

Itsinda rya Higa ryakoze umukino wakinwa n’uwo ari we wese, ariko by’umwihariko ukaba wakoreshwa cyane n’abo mu byaro bya kure, bikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi.

Uri gukina uyu mukino, ahabwa igihe runaka bitewe n’urwego agezeho akina, akagaburira amatungo indyo ikwiriye kugira ngo ikure, yabikora akajya ku cyiciro gikurikiyeho, yabyica agasubiramo.

Intego yo gukora uyu mukino kwari ugufasha abagaburira amatungo baruhuka, ariko nanone bakanungukiramo ubumenyi bwo kwita ku matungo yabo, mu buryo bwiza, bwihuse kandi bwizewe.

Gukora umukino nk’uyu hakenerwa ushushanya ibiwugize kandi akabiha amabara afasha umukinnyi, hakabamo umwubatsi wa porogaramu za mudasobwa zituma umukino ugenda neza nk’uko uwawukoze abyifuza.

Hari kandi ukora amajwi y’umukino, akaba ari amajwi ajyanye n’umukino. Uyu agena umuziki uba uri mu mukino, umuziki ucuranga igihe umuntu yatsinze, uw’igihe yatsinzwe n’indi itadukanye.

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga [ICT Chamber], Ikigo Digital Realm Entertainment, icya Excursion Games n’icya Alpha Research Labs, byeretse abari kugana muri uyu mwuga ko bakwiriye kubyaza umusaruro ubwenge buhangano mu kugabanya imbogamizi bahura na zo.

Abakina imikino y'ikoranabuhanga baracyafite akangononwa mu kuyishyura

Imbogamizi ku batunganya imikino y’ikoranabuhanga

Gusa gukora umukino ukaba mwiza ntabwo bihagije, kuko ugomba gushyirwa ku isoko ku buryo uwo ari wese awubona kandi akawukina.

Aha ni ho hakiri urugendo rukomeye ku batunganya imikino yo ku ikoranabuhanga, kuko iyo bayikoze bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo gushora imari no gucuruza kugira ngo ugaruze ayo washoye.

Kugira ngo byibuze uwakoze umukino w’ikoranabuhanga awushyire ku isoko kandi ari mwiza, asabwa amafaranga arega miliyoni 15 Frw. Aha haba harimo aho gukorera, kwishyurwa ‘Graphics’, amajwi meza, Software zabugenewe, gushyira hanze umukino ‘Hosting’ no kuwushyira ku masoko acuruza imikino ‘Publishing’.

Igihe umukino ugeze ku isoko nanone ni ikindi kintu, kuko Abanyarwanda benshi bagitekereza ko imikino yo ku ikoranabuhanga na telefone bagomba kuyikinira ubuntu.

Hari ubundi buryo bwo gucuruza, aho umukino wamamarizwamo ibicuruzwa bitandukanye bikinjiriza nyirawo, gusa ibi mu Rwanda ntibikunda kuko rutari mu byemerewe ‘monetization’.

Umwe mu mikino yakozwe n’Abanyarwanda harimo uwitwa ‘IGISORO’ wakozwe na Nzeyimana Antoine, ukaba umaze kumanurwa n’abarenga ibihumbi 100 kuri ‘Play Store’.

Imwe mu mikino ikunzwe gukinwa cyane ku Isi ni Block Blast!, Roblox na Garena Free Fire.

Hari indi mikino ihenze inasaba ibikoresho bihenze, irimo umupira w’amaguru nka EA Sports FC, iya Grand Theft Auto (GTA), Forza Horizon yo gusiganwa mu modoka, Gray Zone Warfare y’intambara n’indi myinshi.

Imikino ikunzwe cyane ni iba iri mu mashusho ya 3D
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza