IGIHE

U Bwongereza bwasabiye abakinnyi benshi ba Argentine kudakina ‘finale’ y’Igikombe cy’Isi

0 16-07-2026 - saa 18:18, Jean de Dieu Tuyizere

Umwuka mubi wa politiki winjiye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi nyuma y’aho ikipe ya Argentine itsinze u Bwongereza ibitego 2-1, igakatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzayihuza na Espagne tariki ya 19 Nyakanga 2026.

Abanyapolitiki bo mu Bwongereza, cyane cyane abo mu ishyaka rya Liberal Democrat bari gusaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) guhagarika abakinnyi b’ingenzi ba Argentine kugira ngo ntibazakine umukino wa nyuma.

Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’aho abakinnyi barimo Nicolas Otamendi, Giovani Lo Celso na Lisandro Martinez bagaragaye bafite igitambaro kinini cyanditseho amagambo agira ati “Las Malvinas son Argentinas” asobanuye ngo “Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine”.

Ibi birwa biri mu majyepfo ya Atlantique byahanganishije Argentine n’u Bwongereza mu 1982, aho ibihugu byombi byashakaga kubigenzura. Abongereza baratsinze, babigenzura kuva ubwo gusa hapfuye abantu barenga 900.

Imyitwarire y’abakinnyi ba Argentine ihabanye n’itegeko rya kane rya FIFA, ribuza abakinnyi b’umupira w’amaguru kugaragaza ibitekerezo, amashusho n’ibirango bya politiki ndetse no kuririmba indirimbo za politiki.

Iri tegeko ni ryo Umuyobozi w’Ishyaka Liberal Democrat, Ed Davey, yashingiyeho asaba FIFA guhagarika abakinnyi bose ba Argentine bagaragaye bafashe iki gitambaro.

Davey yibukije FIFA ko muri Kanama 2024, Rodri na Alvaro Morata bo muri Espagne bahanishijwe kudakina umukino umwe mu mikino itegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi, bazira kuririmba bati “Gibraltar ni iya Espagne”.

Yagize ati “Itegeko ngengamyitwarire rirasobanutse cyane mu bijyanye n’ubushotoranyi bukorerwa mu kibuga. Aba bakinnyi bagomba kubuzwa gukina umukino wa nyuma ku Cyumweru. Ntabwo ruhago ikwiye kugirwa igikoresho cy’ubushotoranyi.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, byabajijwe uko yakiriye imyitwarire y’abakinnyi ba Argentine, bisubiza ko iki gihugu cyasezerewe muri iri rushanwa ariko ko ibyo bidakuraho ko ibi birwa ari ibyacyo.

Umuvugizi wa Starmer yatangaje ko uyu muyobozi ashyigikiye ko FIFA ikora iperereza ryimbitse ku myitwarire y’aba bakinnyi, kuko umupira w’amaguru ugomba gutandukana na politiki.

Visi Perezida wa Argentine, Victoria Villarruel, yashyigikiye abakinnyi bagaragaye bafite iki gitambaro, agaragaza ko nubwo habaho igerageza ryo kubacecekesha, ukuri k’uko ibirwa bya Falkland ari iby’igihugu cyabo kutazasibangana.

Villarruel yagize ati “Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine! Bagerageza kuducecekesha muri sitade ariko bibagirwa ko uku kuri tugutwara mu maraso no mu mitima yacu.”

Mu gihe u Bwongereza bukomeje gushyira igitutu kuri FIFA, bivugwa ko iri shyirahamwe riri gutekereza gukora iperereza ku bakinnyi ba Argentine, kandi ko bashobora guhanwa.

.

Igitambaro abakinnyi ba Argentine bari bafite cyari cyanditseho ngo "Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine"
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza