Ku nshuro ya 26, mu Rwanda hagiye kongera gukinirwa isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho ufite imodoka idasanzwe n’ubuhanga bwihariye yereka igihandure bagenzi be.
Ni isiganwa rizatangira gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 10 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, rikazakinirwa mu mihanda ya Kigali Convention Centre no mu Karere ka Bugesera.
Isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 19, buri wese akaba yaraserukanye imodoka ye bigendanye n’ubushobozi afite, ariko nanone ikaba imwe mu zemerewe gukina amarushanwa nyafurika yo gusiganwa mu modoka.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imodoka zo kwitega muri iri rushanwa, by’umwihariko ku mikorere, imiterere n’ubushobozi bwazo mu guhatana mu marushanwa yo gusiganwa mu mihanda y’itaka.
Škoda Fabia R5
Imodoka ya Škoda Fabia R5 ni imwe mu modoka nziza ziri muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, ikaba yaregukanye amarushanwa atatu yikurikiranya arimo iryo mu 2022, 2023 na 2024.
Urushinge rw’umuvuduko rwa Škoda Fabia R5, rushobora kuzamuka rukagera ku bilometero 200 ku isaha. Moteri yayo ikaba ishobora kurema imbaraga zingana na horsepower 214 kW. Ishobora gukururira imbere n’inyuma (4WD).
Iyi modoka yagenewe amasiganwa y’imodoka yakorewe mu ruganda rwa Škoda Motorsport rwo muri Repubulika ya Tchèque, mu bayishushanyije hakaba harimo uwitwa Jozef Kabaň na Jiří Hadaščok.
Iyi modoka imaze kwifashishwa mu marushanwa atandukanye ku Isi, ikaba yaregukanye amarushanwa agera ku 2000 yitabiriye. Ishobora kugura agera ku bihumbi 180 y’Amayero (302.364.000 Frw).
Abakinnyi bazatwara iyi modoka mu iri siganwa ni Virani Aakif na Shah Zahir bo muri Kenya, Birdi Manveer na Birdi Manmeet bo muri Tanzania, hamwe na Patel Karan na Khan Tauseef bahabwa amahirwe yo gutwara isiganwa.
TOYOTA Yaris GR
Ni ku nshuro ya mbere iri siganwa rigiye guhatanamo imodoka ya TOYOTA Yaris GR. Iyi isanzwe ikina ahanini mu marushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi nka World Rally Championship.
Imbata y’ubu bwoko bw’imodoka yakorewe mu ruganda rwa TOYOTA Motor Corporation, yashushanyijwe n’abahanga babiri, ari bo Takeo Okuno afatanyije na Cho Byung-kang.
Imbaraga za moteri yayo zigera kuri horsepower 224 kW, mu gihe urushinge rw’umuvuduko wayo rushobora kuzamuka rukagera mu bilometero 230 ku isaha. Imbaraga mu mapine ziri imbere n’inyuma.
Iyi modoka izakinishwa na Huwel Ahmed na Solanki Roheet bo muri Tanzania. Ikaba ishobora kugura hagati y’ibihumbi 300 y’Amayero n’ibihumbi 350 y’Amayero (587.930.000 Frw).
Mitsubishi Lancer Evo X
Mitsubishi Lancer Evo X ni imwe mu modoka zitezwe muri iri rushanwa. Iyo modoka yashyizwe ku isoko mu 2007, ikozwe n’uruganda rwo mu Buyapani rukora imodoka rwa Mitsubishi Motors.
Iyi modoka yashushanyijwe n’umuhanga mu gushushanya imbata z’imodoka ukomoka muri Bosnie-Herzégovine, Omer Halilhodžić, ni icyiciro cya 10 mu modoka za Mitsubishi Lancer.
Iyi modoka ifite imbaraga ziri mu mapine y’imbere nay’inyuma (4WD), ikaba ifite horsepower ziri hagati 217 kW na 446 kW, ubushobozi bwa moteri bushobora guhinduka bitewe n’uko nyirayo abyifuza.
Urushinge rwayo rw’umuvuduko rushobora kuzamuka rukagera ku bilometero 255 ku isaha.
Abakinnyi babiri mu isiganwa, ni bo gusa bazaba bafite izi modoka zishobora kugura hagati y’ibihumbi 70$ n’ibihumbi 130$ (191.134.450 Frw). Aba ni Ntambi Oscar ukinana na Luggya Pius bo muri Uganda, na Kaguta Aine Godfrey ukinana na Uthumani Muhamad na we wo muri iki gihugu.
Subaru Impreza
Indi modoka yo guhanga amaso muri iri siganwa ni Subaru Impreza, ikaba ari imodoka izaba iri gukinishwa n’abakinnyi benshi muri iri siganwa, dore ko ari imodoka ifite imbaraga za horsepower zigera kuri 227 kW.
Ni imodoka yakorewe mu ruganda rwo mu Buyapani rwa Subaru, rufatanyije n’uruganda rwa Prodrive rwo mu Bwongereza rutunganya imodoka zo muri ubu bwoko zagenewe amasiganwa.
Urushinge rw’umuvuduko w’iyi modoka mu busanzwe buri hagati y’ibilometero 220 na 270 ku isaha.
Igura hagati y’ibihumbi 15$ n’ibihumbi 40$ (58.810.600 Frw), gusa ubwoko bw’izi modoka buhatana mu marushanwa akomeye nka shampiyona y’Isi bushobora kugeza mu bihumbi 450$ (661.619.250 Frw).
Abakinnyi barindwi barimo Abanyarwanda ni bo bazaba batwaye imodoka ya Subaru Impreza. Abo ni Queen Kalimpinya ukinana na Ngabo Olivier, Kanangire Christian ukinana Mijiji Kevin, ndetse na Gakwawa Claude ukinana na Mugabo Claude.
Abandi bakinnyi bazatwara iyi modoka ni Nanji Sameer na Azhar Zaib bo muri Kenya, Roshanali Mohamed na Bigirimana Christophe b’i Burundi, Lisa Christoffersen na Mwangi Christabell ba Kenya hamwe na Muwonge Susan na Nsubuga Musa bo muri Uganda.
Ford Fiesta
Imodoka ya Ford Fiesta ni imwe mu zizaba zitwawe n’abakinnyi benshi muri iri siganwa, aho ihuriweho n’abakinnyi batanu. Iyi yakozwe n’uruganda rwa Ford Motor Company rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ford Fiesta ikorwa bitewe n’irushanwa yagenewe gukina, yaba amarushanwa y’imbere mu gihugu, amarushanwa yo ku mugabane cyangwa amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Urugero rumwe ku modoka izakinishwa muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ni Ford Fiesta Rally4. Iyi ifite imbaraga za moteri yayo zigera kuri horsepower 210 kW.
Iyi modoka ifite imbaraga mu mapine y’imbere gusa, ishobora kugenda ku muvuduko w’ibilometero 185 ku isaha. Ishobora kugura hagati y’ibihumbi 70 by’Amayero n’ibihumbi 80 by’Amayero (134.384.000 Frw).
Abakinnyi bazaba bari kuyitwara ni Gatimu Tinashe ukinana n’umubyeyi we Gatimu Caroline bo muri Kenya, Yasin Nasser na Katumba Ali bo muri Uganda, Chana Jasmeet na Chana Ravi bo muri Kenya na Puligilla Naveen na Sherif Musa bo mu Buhinde.
Iyi modoka ni yo yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2025, ikaba yari itwawe na Sachania Nikhil na mugenzi we umwunganira Patel Deep, ari na yo bazakoresha muri uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!