Amakipe 12 yo mu mikino itandukanye yaturutse mu ntara zose z’u Rwanda, ni yo yitabiriye Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu Mutwe, igamije gutangira urugendo rwo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi izabera muri Chile mu mwaka utaha wa 2027.
Iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya 10, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, ibera muri Imbuto Hub iri i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Yakinwe n’amakipe ya Gasabo, Muhanga, Ngoma, Huye, Rubavu, EP Karwasa, VDOS, Burera, Tubiteho, Amizero, HVP Gatagara, Face of Love, GS Kabirizi na Izere Mubyeyi, akina imikino irimo, umupira w’amaguru, Basketball, Bocce n’imikino ngororamubiri.
Mu mupira w’amaguru ikipe yahize izindi ni Izere Mubyeyi yatsinze Amizero ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma, muri Basketball HVP Gatagara ni yo yegukanye Umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda Face of Love amanota 15-10.
Abasiganwa ku maguru basiganwe mu cyiciro cya metero 100 mu abakobwa n’abahungu, Ngiruwonsanga Alex wa Ngoma na Uwingeneye Thérèse wa Muhanga begukana imidali ya Zahabu.
Imidali ya Zahabu muri Bocce ikinwa mu byiciro bitatu, mu bakobwa yegukanwe n’abarimo Irafasha Patience wa Gasabo, Nyiramatabaruka Alphonsine wa Huye na Muteteyimana Alia wa Amizero.
Mu bahungu hitwaye neza Manizabayo Eric wa EP Karwasa, Ndayizeye Pacifique wa VDOSE na Ishimwe Jean de la Croix wa GS kabirizi.
Abahize abandi muri iri rushanwa, bahabwa amahirwe yo kuba bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Shampiyona y’Isi ‘Special Olympics World Summer Games 2027’.
Ryabaye umwanya w’abatoza ku bahuguwe n’Umuryango Special Olympics Rwanda, ku gushyira mu ngiro amasomo bahawe mu bijyanye no gutegura abazahagararira u Rwanda muri iyo mikino mpuzamahanga.
Inzobere mu myitozo ngororamubiri n’iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo, Habyarimana Florent, yavuze ko ubufasha bwa minisiteri buhari mu kwitegura iyi mikino.
Ati “Abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ni abantu nk’abandi, bashyigikiwe bagirira igihugu akamaro. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo iyi mikino ishyigikirwe, yaba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
“Harimo gukora ubuvugizi hakaboneka ibikoresho bifasha abakinnyi no kuzashyigikira ikipe y’Igihugu izitabira imikino ya Shampiyona y’Isi izakinirwa i Santiago muri Chile.”
Umuyobozi bwa Special Olympics Rwanda, Amb. Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko nyuma y’iyi mikino hari gutegurwa indi na yo izahuriza hamwe abafite ubumuga bwo mu mutwe, kugira ngo abazahagararira igihugu bazabe ari abeza mu beza.
Mu 2023, mu mikino ya Special Olympics World Summer Games, abahagarariye u Rwanda batahanye imidali itatu irimo uwa Zahabu watwawe na Irafasha Patience muri Bocce, uwa Feza wegukanywe n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru, n’uw’Umuringa wegukanywe na Niyomukunzi Milliam mu gusiganwa metero 100.
Uyu muryango washinzwe mu 2002, kugeza ubu ufite abatoza barenga 1000 bafasha abana barenga ibihumbi 20, bakabafasha kwiga imikino itandukanye, ukanabategurira amarushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!