IGIHE

Special Olympics: Hatangiye gushakwa abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

0 20-09-2026 - saa 12:49, Iradukunda Olivier

Amakipe 12 yo mu mikino itandukanye yaturutse mu ntara zose z’u Rwanda, ni yo yitabiriye Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu Mutwe, igamije gutangira urugendo rwo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi izabera muri Chile mu mwaka utaha wa 2027.

Iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya 10, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, ibera muri Imbuto Hub iri i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Yakinwe n’amakipe ya Gasabo, Muhanga, Ngoma, Huye, Rubavu, EP Karwasa, VDOS, Burera, Tubiteho, Amizero, HVP Gatagara, Face of Love, GS Kabirizi na Izere Mubyeyi, akina imikino irimo, umupira w’amaguru, Basketball, Bocce n’imikino ngororamubiri.

Mu mupira w’amaguru ikipe yahize izindi ni Izere Mubyeyi yatsinze Amizero ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma, muri Basketball HVP Gatagara ni yo yegukanye Umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda Face of Love amanota 15-10.

Abasiganwa ku maguru basiganwe mu cyiciro cya metero 100 mu abakobwa n’abahungu, Ngiruwonsanga Alex wa Ngoma na Uwingeneye Thérèse wa Muhanga begukana imidali ya Zahabu.

Imidali ya Zahabu muri Bocce ikinwa mu byiciro bitatu, mu bakobwa yegukanwe n’abarimo Irafasha Patience wa Gasabo, Nyiramatabaruka Alphonsine wa Huye na Muteteyimana Alia wa Amizero.

Mu bahungu hitwaye neza Manizabayo Eric wa EP Karwasa, Ndayizeye Pacifique wa VDOSE na Ishimwe Jean de la Croix wa GS kabirizi.

Abahize abandi muri iri rushanwa, bahabwa amahirwe yo kuba bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Shampiyona y’Isi ‘Special Olympics World Summer Games 2027’.

Ryabaye umwanya w’abatoza ku bahuguwe n’Umuryango Special Olympics Rwanda, ku gushyira mu ngiro amasomo bahawe mu bijyanye no gutegura abazahagararira u Rwanda muri iyo mikino mpuzamahanga.

Inzobere mu myitozo ngororamubiri n’iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo, Habyarimana Florent, yavuze ko ubufasha bwa minisiteri buhari mu kwitegura iyi mikino.

Ati “Abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ni abantu nk’abandi, bashyigikiwe bagirira igihugu akamaro. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo iyi mikino ishyigikirwe, yaba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

“Harimo gukora ubuvugizi hakaboneka ibikoresho bifasha abakinnyi no kuzashyigikira ikipe y’Igihugu izitabira imikino ya Shampiyona y’Isi izakinirwa i Santiago muri Chile.”

Umuyobozi bwa Special Olympics Rwanda, Amb. Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko nyuma y’iyi mikino hari gutegurwa indi na yo izahuriza hamwe abafite ubumuga bwo mu mutwe, kugira ngo abazahagararira igihugu bazabe ari abeza mu beza.

Mu 2023, mu mikino ya Special Olympics World Summer Games, abahagarariye u Rwanda batahanye imidali itatu irimo uwa Zahabu watwawe na Irafasha Patience muri Bocce, uwa Feza wegukanywe n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru, n’uw’Umuringa wegukanywe na Niyomukunzi Milliam mu gusiganwa metero 100.

Uyu muryango washinzwe mu 2002, kugeza ubu ufite abatoza barenga 1000 bafasha abana barenga ibihumbi 20, bakabafasha kwiga imikino itandukanye, ukanabategurira amarushanwa.

HVP Gatagara yatsinze Face of Love amanota 15-10 ku mukino wa nyuma muri Basketball
Nyuma ya shampiyona hazakinwa andi marushanwa na yo yo gutoranya abitwara neza
Ikipe ya Izere Mubyeyi ni yegukanye umwanya mwiza mu mupira w'amaguru
Muri Basketball hitwaye neza HVP Gatagara
Umukino wa Bocce ni umwe mu yo u Rwanda rwitwaramo neza mu mikino ya Special Olympics
Irushanwa ryakinwe n'amakipe yavuze mu ntara zose z'igihugu
Abahuguriwe gutoza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babonye amahirwe yo gukarishya ubumenyi bwabo
Inzobere mu myitozo ngororamubiri n’iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo, Habyarimana Florent, abari gutegura Ikipe y'u Rwanda izitabira Shampiyona y'Isi mu 2027
Amb. Karabaranga yavuze ko amarushanwa yo gutegura abakinnyi azaba kenshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza