Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Bagabo, yabonye itike yo gukina ¼ cya Shampiyona y’Isi bwa mbere mu mateka, nyuma yo gutsinda u Bushinwa amaseti 3-2. Ni mu gihe iy’Abagore izajya guhatanira umwanya mwiza kuko yatsinzwe na Ukraine amaseti 3-0.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, ni bwo amakipe yombi yakomeje imikino yayo muri iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Hangzhou wo mu Bushinwa.
Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo ni yo yabanje gukina, ihura n’u Bushinwa bwakiniraga iwabo, rutsinda amaseti 3-2 bigoranye. U Rwanda rwatsinzwe iseti ya mbere, ariko mu ya kabiri rusubira mu mukino.
Indi seti yarugoye cyane ni iya nyuma ya kamarampaka, aho rwatsinzwe amanota icyenda kuri abiri, gusa ruva inyuma rurishyura kugeza rwegukanye umukino ku manota (20-25, 25-21, 20-25, 25-18, 12-15).
Ku mukino wa ¼ izaba ikinnye bwa mbere mu mateka, izahura na Kazakhstan, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga.
Undi mukino wakinwe ni uw’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore, aho yatsinzwe na Ukraine amaseti 3-0, bituma igomba gukinira hagati y’umwanya wa cyenda n’uwa 16, ihereye kuri Hongrie.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!