Umunyamakuru w’Imikino mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yasezeye kuri aka kazi yari amazeho imyaka umunani.
Ruvuyanga yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, avuga ko igihe kigeze cyo gutangira indi ntambwe mu buzima bwe.
Yagize ati “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’lgihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka umunani.”
“Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza nkakura muri uyu mwuga, none mbaye umugabo wifatira icyemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”
“Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire. Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”
Uyu munyamakuru ni umwe mu bari bakunzwe cyane kuri Radio Rwanda, by’umwihariko mu kogeza imikino y’umupira w’amaguru.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko yasezeye nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bwa RBA ko agomba kujya gukorera kuri Radiyo Nyagatare, ndetse yahawe ibaruwa ku wa 22 Nzeri 2026.
Iby’uyu munyamakuru, hari ababihuza ni uko aheruka kwirekura kuri micro za Radio Rwanda akavuga ko ari “umunyamakuru wegamiye kuri APR FC”, ibyanenzwe na benshi bagaragaje ko bitajyanye n’amahame y’itangazamakuru aho abarikora batagomba kubogama no kugaragaza uruhande bariho.
IGIHE yagerageje kuvugana na Ruvuyanga, ariko ntiyaboneka kuri telefoni ye ngendanwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
‘Uti iki Jean Daniel…’
Ako kantu gasubiremo Ruvuyanga👂. Making such a huge declaration on national Radio!! Sports journalism y’iki gihe ntica ku ruhande kabisa. Ibintu byose basigaye bakubita hasi! Ngo ariko ibi ni byo bisigaye bicuruza ku ma radiyo🤷🏽 pic.twitter.com/dE34xXH8NR
— Richard Kwizera (@Muzungu4) September 18, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!