Uwahoze ari myugariro w’iburyo mu makipe arimo Rayon Sports ndetse n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rukundo Jean Marie Vianney, yasezeranye imbere y’amategeko na Umutoni Nadia.
Ni umuhango wabereye mu murenge wa Kimihurura ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2021. Wari witabiriwe n’ababyeyi b’aba bombi ndetse n’inshuti n’abavandimwe babo, hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Rukundo aganira na IGIHE, yavuze ko yari amaze igihe akundana na Umutoni, kandi ko ari umuntu yasanganye umutima mwiza.
Ati “Ntabwo urukundo rwacu ari urwa nonaha. Gusa kimwe mu byatumye ngumana nawe ni umutima mwiza udasanzwe afite. Mbese afite byinshi byatumye mukunda.”
Biteganyijwe ko tariki 12 Ukuboza 2021, ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.
Rukundo yakiniye amakipe arimo Gicumbi FC yabanje kwitwa Zébres FC, Rayon Sports FC, ARP FC, La Jeunesse FC na Mukura VS. Yanahamagawe mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, inshuro zirenga esheshatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!