IGIHE

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Kigali muri Car Free Day

0 22-02-2026 - saa 12:22, Iradukunda Olivier

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.

Mu bandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Gashyantare 2026, harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.

Buri wese witabira Car Free Day akora siporo yibonamo, aho imihanda itandukanye y’i Kigali iba yafunzwe hagati ya saa Moya na saa Yine za mu gitondo ku bakoresha imodoka na moto, igaharirwa abakora siporo ku maguru no ku magare n’indi mikino irimo Tennis yo mu muhanda na Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu.

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kongera kuramukanya n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, barimo n’abana bakiri bato bari muri iki gikorwa mu rwego rwo gukurana umuco wo gukora siporo.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.

Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima.

Muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere iragabanuka.

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuramukanya n'abatuye mu Mujyi wa Kigali
Perezida Kagame yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame muri siporo rusange
Perezida Kagame yakoze siporo ari kumwe n'abandi bayobozi bakuru mu nzego z'igihugu
Abanyarwenya Fally Mercy n'Umushumba bari mu bitabiriye siporo rusange
Abanyarwanda bamaze kumenyera gukora siporo rusange
Bamwe bahitamo gukora siporo bifashishije amagare
Abakuze na bo ntibaba bahejwe muri siporo rusange
Abakora siporo beretswe uburyo bazikora buri munsi bitabagoye
Bamwe bahitamo gukora siporo bari mu matsinda kugira ngo bafashanye
Siporo rusange iri kuzuza imyaka 10 iba mu buryo buhoraho mu Mujyi wa Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza