IGIHE

Ntimugire impungenge ruzayakira - Minisitiri Mukazayire kuri ‘Formula 1’ mu Rwanda

0 10-07-2026 - saa 17:20, Iradukunda Olivier

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yamaze impungenge Abanyarwanda bumva ko kwakira isigananwa mpuzamahanga rya Formula 1 mu Rwanda bidashoboka, avuga ko nta kabuza ruzaryakira kandi vuba.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza isiganwa rya Shampiyona Nyafurika rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, wabereye mu masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre na Kigali Heights kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026.

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko kwakira iri siganwa riri mu akomeye muri Afurika abera mu mihanda y’igitaka, bigaragaza intambwe nziza y’u Rwanda mu kwakira amasiganwa y’imodoka ahuza abakinnyi bakomeye.

Ibi yabivuze mu gihe hashize imyaka ibiri u Rwanda rutanze kandidatire yo kwakira Isiganwa rya mbere rikomeye mu mukino wo gutwara imodoka, Formula 1. Ni intego rusangiye n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika nabyo byifuza kwakira iri siganwa.

Mukazayire yavuze ko kuva u Rwanda rwariyemeje kwakira iri siganwa, nta kabuza rugomba kuryakira kandi vuba.

Ati “Turabizi bamwe baribaza bati ese tuzagera aho twakire Formula 1? Yego nk’uko Perezida wacu [Paul Kagame] yabivuze. Ntimukwiriye kugira impungenge kuko byose biva mu bushake no gukora cyane.”

“Ntabwo kandi ari ibintu bigomba gutinda, kuko icyo bisaba cya mbere kirahari.”

Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula 1 ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y’Epfo, na yo ihanganye n’u Rwanda ku kuryakira ndetse na Tanzania na Nigeria.

Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula 1, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.

Isiganwaa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ribera mu Rwanda buri mwaka
Abafana bategereje ko imodoka zitangira gusiganwa
Abakunzi b'amasiganwa y'imodoka batangiye kuryoherwa n'amarushanwa
Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 riri kubera mu masangano y'imihanda kuri KCC
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yafunguye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026
Minisitiri Mukazayire yahamije ko u Rwanda rukiri mu bigniro byo kwakira Formula 1
Minisitiri Mukazyire yamaze impungenge abataremera neza ko u Rwanda ruzakira Formula 1
Minisitiri Mukazayire yatangije Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026
Minisitiri Mukazayire yatwawe na Karan Patel mu modoka ya Rally
Minisitiri Mukazayire yatanze icyizere ku kwakira Formula 1

Amafoto: Manzi Alain & Kwizera Herve

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza