Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za leta, bashimye ishyaka ry’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ryayihesheje intsinzi ku mukino wa Cap-Vert.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsindiye Cap-Vert iwayo ibitego 2-1, iyobora Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’amanota atandatu kuri atandatu.
Uyu mukino wabereye i Praia ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri, iminsi ine nyuma y’uko Amavubi atsindiye Liberia i Kigali ibitego 3-1, ibyishimo by’Abanyarwanda bikomerezaho.
Nyuma y’umukino abenshi bifashishije imbuga nkoranyambaga, bagaragariza urukundo abakinnyi, abatoza n’abandi bose bafashije u Rwanda kwitwara neza.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yahise yandika agira ati “Mwakoze gukotana, mukagaragaza ko muri bato batari gito. Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego.”
Minisitiri Mukazayire yabagaragarije ko intego ari Igikombe cya Afurika cya 2027, bityo u Rwanda rugakomeza kwema.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yifashishije amashusho y’igitego cyatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou, agira ati “Mvugira uti u Rwanda”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, usanzwe ari umukunzi w’umupira w’Amaguru, yagize ati “Mwakoze cyane, Amavubi kuri iyi ntsinzi yo hanze kuri Cap-Vert.”
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Niyonzima Haruna, waherukaga gukina na Cap-Vert mu 2020, yagize ati “Wakoze cyane gihugu cyanjye, ntewe ishema namwe basore.”
Murangwa Eugene uyobora Ishyirahamwe ry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’abakiyikinira ‘FAPA’, yagize ati “Umusaruro mwiza ku ikipe iheruka mu Gikombe cy’Isi, ya Blue Sharks ya Cap-Vert. Intsinzi ya 2-1 muri kure yo mu rugo n’amanota menshi mu mikino ibiri ya mbere, ntako bisa.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagize ati “Turi Amavubi. Dushimiye cyane Amavubi yacu ku byishimo bakomeje guha Abanyarwanda. Murashoboye mukomereze aho.”
AMAVUBI🔥🔥🇷🇼
Mwakoze gukotana mukagaragaza ko muri bato batari gito 💪🏾
Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego #AFCON2027 maze u Rwanda Rweme! #TuriAmavubi https://t.co/JsJ1XLrHPF— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 29, 2026
Congratulations #Amavubi for this away win against Cabo Verde👏🏾!#TuriAmavubi🇷🇼 https://t.co/lnYNmteVg4
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 29, 2026
Massive result against the darlings of the last World Cup, the Blue Sharks of Cabo Verde! A 2–1 win away from home and maximum points from our opening two games — it really doesn’t get much better than this!
Big congratulations to our #Amavubi! 👏🏾 Keep fighting, keep believing,… pic.twitter.com/8CfnuoDwx2
— Eric E Murangwa MBE (@e_murangwa) September 29, 2026
Turi #Amavubi
Dushimiye cyane #Amavubi yacu ku byishimo bakomeje guha Abanyarwanda.
Murashoboye mukomereze aho. 👏👏 pic.twitter.com/ETBibVBJG0
— Dominique H (@Dominiquehab) September 29, 2026
#TuriAmavubi 🇷🇼 #OnEstAmavubi serrez vos ceintures #Amavubi arrivent !! .@FERWAFA .@david_bayingana
— Jean Pierre Karabaranga (@JPKarabaranga) September 29, 2026
Bararwimanye Benimana! Bakotanye uko bikwiye, Baganje n'ishyaka ryose! Batahanye ishema bakwiye inka y'ubumanzi mu Rwanda umu. Urwanda ni uko rwanda ni uko rwema. Mwishyuke @AmavubiRwanda @Rwanda_Sports pic.twitter.com/qJkijYtX4F
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) September 29, 2026
#tweseinyumayamavubi
Mukomereze aho Ntore z’i 🇷🇼#IntsinziIteka @PAMOJA2027 https://t.co/7xkS9kVOxG— Rwego NGARAMBE (@NgarambeRwego) September 29, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!