IGIHE

Minisitiri Mukazayire yerekanye ubuhanga afite mu kwiruka binyuze mu gukina ‘agati’ n’Abanya-Gakenke (Amafoto)

0 27-09-2026 - saa 15:33, IGIHE

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yitabiriye siporo rusange yabereye mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu mikino yafatanyijemo n’abaturage harimo uwo guhererakanya agati.

Iyi siporo ya bose izwi nka “Car Free Day”, ibera hirya no hino mu gihugu, yitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Yari igamije guteza imbere ubuzima buzira umuze no gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyaranzwe n’imikino n’imyitozo ngororamubiri irimo gusiganwa ku maguru, Volleyball, guhererakanya agati, Umupira w’amaguru no gusimbuka umugozi.

Ni siporo yatangiranye na “mucaka mucaka” yahereye ku biro by’Akarere ka Gakenke kugera ku kibuga cy’umupira cya Nemba ahabereye ibindi bikorwa by’imikino mu rwego rwo guteza imbere ubuzima buzira umuze no gusabana.

Siporo yo guhererekanya agati yarimo abayobozi bitabiriye iki gikorwa, ni umukino wo kwiruka ukinwa n’ikipe y’abakinnyi basimburana. Muri uyu mukino, umukinnyi wa mbere arangiza intera ye agahereza agati mugenzi we, wafata uwo mu ikipe muhanganye mukaba muratsinze.

Nyuma ya siporo, abayitabiriye baganirijwe ku kamaro ka siporo ku buzima, bashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse basobanurirwa ingaruka bigira ku buzima n’imibereho myiza.

Minisitiri Nelly Mukazayire uri mu bakinnye ‘agati’, yibukije abitabiriye iyi siporo rusange by’umwihariko urubyiruko, “gukomeza guhitamo neza birinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe” anabakangurira “kugira umuco wo gukora siporo kuko siporo ari ubuzima”.

Benshi mu bitabiriye iyi siporo barimo abayobozi n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bari bambaye imipira yanditseho “SOBER GEN”.

Iyi ni gahunda imaze iminsi itangijwe mu gihugu cyose, aho "Sober Gen" bivuze urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rwiyitaho, rwarezwe neza kandi rugakura neza.

Ni gahunda igamije guhashya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rubyiruko.

Kuri iki Cyumweru ni bwo mu Karere ka Gakenke bakoze siporo ya bose izwi nka Car Free Day
Ni siporo yitabiriwe n'abo mu ngeri zitandukanye bahagurukiye ku biro by'Akarere ka Gakenke
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunda, bari mu bitabiriye iyi siporo ya bose
Nyuma yo kugera ku kibuga cya Nemba, hakozwe imyitozo n'imikino itandukanye
Kalimpinya Queen ukina umukino wo gusiganwa mu modoka, abyinana n'Abanya-Gakenke bitabiriye iyi siporo rusange
Umupira w'amaguru uri mu mikino yakinwe
Minisitiri Mukazayire ni umwe mu bakinnye umukino wo guhererekanya agati
Muri uyu mukino, ufite agati azenguruka intera ye yose mbere yo gusubira kuri bagenzi be akagahereza umukurikiye kandi bakoresha imbaraga kugira ngo badafatwa n'abo mu yindi kipe bahanganye
Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko rwo muri Gakenke kugira umuco wo gukora siporo kuko siporo ari ubuzima
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Abanya-Gakenke bibukijwe gahunda ya "Sober Gen" ivuga urubyiruko rufite ubuzima bwiza ruzira ibisindisha n'ibiyobyabwenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza