Kuri uyu wa 27 Nzeri 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yitabiriye siporo rusange yabereye mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu mikino yafatanyijemo n’abaturage harimo uwo guhererakanya agati.
Iyi siporo ya bose izwi nka “Car Free Day”, ibera hirya no hino mu gihugu, yitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Yari igamije guteza imbere ubuzima buzira umuze no gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa cyaranzwe n’imikino n’imyitozo ngororamubiri irimo gusiganwa ku maguru, Volleyball, guhererakanya agati, Umupira w’amaguru no gusimbuka umugozi.
Ni siporo yatangiranye na “mucaka mucaka” yahereye ku biro by’Akarere ka Gakenke kugera ku kibuga cy’umupira cya Nemba ahabereye ibindi bikorwa by’imikino mu rwego rwo guteza imbere ubuzima buzira umuze no gusabana.
Siporo yo guhererekanya agati yarimo abayobozi bitabiriye iki gikorwa, ni umukino wo kwiruka ukinwa n’ikipe y’abakinnyi basimburana. Muri uyu mukino, umukinnyi wa mbere arangiza intera ye agahereza agati mugenzi we, wafata uwo mu ikipe muhanganye mukaba muratsinze.
Nyuma ya siporo, abayitabiriye baganirijwe ku kamaro ka siporo ku buzima, bashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse basobanurirwa ingaruka bigira ku buzima n’imibereho myiza.
Minisitiri Nelly Mukazayire uri mu bakinnye ‘agati’, yibukije abitabiriye iyi siporo rusange by’umwihariko urubyiruko, “gukomeza guhitamo neza birinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe” anabakangurira “kugira umuco wo gukora siporo kuko siporo ari ubuzima”.
Benshi mu bitabiriye iyi siporo barimo abayobozi n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bari bambaye imipira yanditseho “SOBER GEN”.
Iyi ni gahunda imaze iminsi itangijwe mu gihugu cyose, aho "Sober Gen" bivuze urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rwiyitaho, rwarezwe neza kandi rugakura neza.
Ni gahunda igamije guhashya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!