IGIHE

Ibyo wamenya kuri siporo ya ‘spinning’ n’ubuhamya bw’abayiyobotse mbere (Video)

0 13-08-2026 - saa 22:42, Iradukunda Olivier

Igikorwa cyo kunyonga igare igihe ukora siporo, ni kimwe mu bifasha cyane umubiri w’umuntu, dore ko bituma utwika kalori 800 mu isaha.

Gutwara igare biri mu buryo bubiri, aho unyonga utwara igare ashobora kurinyonga agenda, agahangana n’umuyaga bigendanye n’umuvuduko agenderaho, cyangwa se akarinyongera ahantu hamwe akoresha imbaraga yifuza.

Nko mu nzu z’imyitozo ngororamubiri ‘gym’, iyi siporo yitwa ‘spinning’, yatangiye kwitabirwa na benshi.

Ni siporo kandi y’ab’ingeri zose kuva ku bakiri bato kugera kubamaze kwigira hejuru.

Abagana iyi siporo biganjemo abafite ibilo byinshi bifuza kubigabanya, abafite uburwayi n’abasobanukiwe ko kwirinda biruta kwivuza.

IGIHE yasuye inzu y’imyitozo ya Kacale Wellness Hub, aho benshi bakunze gukorera siporo ngororamubiri ya ‘spinning’, bafashwa n’umutoza uba uberekera anabacurangira umuziki ubafasha kongera morale.

Abakorera siporo aha, bavuga ku kamaro kayo kuko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gutangira ‘spining’.

Karigirwa Olive ni umuhamya w’uko iyi siporo yabyara umusaruro ku wayikoze, kuko yajyaga agenda akababara agatsinsino kubera ibilo byinshi, ariko kuva yatangira iyi siporo umubiri we warasubiranye.

Ati “Iyi ni siporo ukora n’umwanda wakwinjiyemo ukiri umwana ugasohoka. Najyaga ngenda nkumva ndababara agatsinsino kuko ibilo byanjye byose bitsindagira amaguru, noneho imitsi ntitembereze neza amaraso.”

“Nagiye kwisuzumisha bansaba kugabanya ibilo no kwita ku mirire, hanyuma nkurikiza inama. Sinashoboraga gukora n’iminota itanu. Nari mfite ibilo 90, none ubu mfite ibilo 60, kandi ndakomeje.”

Kwizera Herve yatangiye gukora siporo yo kunyonga igare afite ibilo 125, ariko ubu ageze ku bilo 95, kandi ikibazo cy’ubuhumekero yari afite.

Kacale Pascal umaze kwamamara mu gukoresha iyi siporo, amaze imyaka irenga 10 muri aka kazi yagiyemo nyuma yo guhagarika gukina ruhago, akaba avuga ko yakira abasaga 300, agakomeza anasobanura aho iyi siporo benshi bakunze kwita iy’igare itandukanira n’izindi.

Yagize ati “Umubare w’abitabira uriyongera. Amagare dufite ubu yariyongereye cyane, kuko Abanyarwanda batangiye kumva akamaro ko gukora siporo. Kunyonga igare bikorwa na buri wese, waba uri mukuru, umuto, urwaye cyangwa uri muzima. Aho bitandukanira ni urwego abantu bariho.”

“Iyi siporo ifasha guhangana n’indwara z’umutima, igatwika karoli, ikananura imikaya. Hari umugabo wahoraga arwara umutwe rimwe na rimwe akazi kakamunanira, ariko ubu ntazi ikinini.”

Abitabira iyi siporo bashima leta idahwema gushishikariza Abanyarwanda gukora siporo, bakishimira ko batangiye kuyikunda ndetse n’impinduka zigaragara.

Amagare ya 'spinning' bisaba kuyanyonga ukora siporo atavuye aho ari
Iyo hakorwa siporo ya 'spinning' haba harimo umuziki
Siporo ya 'spinning' ifasha abantu kugabanya ibilo
Kacale ni we mutoza wa 'Spinning' ku bakunda gukora iyi siporo
Iyo abakora siporo ya 'spinning' baba bari kugendana n'umuziki
Siporo ya ‘spinning’ iri gukundwa n'abatari bake muri Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza