Ikipe ya Manchester City yahamwe n’amakosa hafi ya yose mu 115 yashinjwaga, ajyanye no kunyuranya n’amategeko agenga imari muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, komisiyo yigenga yasuzumaga iyi dosiye yasanze Manchester City ifite amakosa 114.
Iki cyemezo gishingiye ku iperereza ryakozwe kuri iyi kipe ku makosa bivugwa ko yakoze hagati ya 2009 na 2018, nyuma y’uko mu 2018 ibinyamakuru byo mu Budage bitangaje inyandiko z’ibanga zivuga ku micungire y’imari ya Manchester City.
Iyi dosiye yashyikirijwe komisiyo yigenga kugira ngo isuzume ibirego bitandukanye byaregwaga iyi kipe ifite icyicaro kuri Etihad Stadium mu Mujyi wa Manchester.
Nubwo komisiyo yasanze hari amakosa yakozwe, Manchester City yayahakanye kuva byatangira, ndetse ikaba iteganya kujurira.
Umuvugizi w’iyi kipe yagize ati “Uruhande rwa Manchester City FC ruracyari rwa rundi rwatangajwe muri Gashyantare 2023. Ikipe yakomeje kubahiriza uburyo bwose bw’amategeko mu gihe cy’imyaka umunani, ishingiye ku kuba ubuyobozi bwa Premier League n’abayobozi bayo bagomba kuba abagenzuzi bigenga, batabogama kandi bakora mu buryo buboneye.”
Manchester City yabaye imwe mu makipe akomeye ku Isi mu myaka ishize. Ku buyobozi bwa Sheikh Mansour, iyi kipe yatwaye ibikombe umunani bya Premier League, FA Cup enye, League Cup zirindwi ndetse na UEFA Champions League imwe.
Muri ibyo bihembo, bitandatu bya Premier League byabonetse nyuma y’uko dosiye y’ibi birego ifunguwe.
Ubu amaso yose ahanzwe ku bihano bishobora guhabwa Manchester City nyuma y’iki cyemezo, kuko Premier League ishobora gufata ingamba zikomeye bitewe n’uburemere bw’amakosa iyi kipe yahamijwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!