IGIHE

Koga: Komite Nyobozi ya RAF yongewemo imbaraga hanatorwa Komisiyo ziyishamikiyeho

0 30-05-2026 - saa 22:41, IGIHE

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation – RAF) ryakoze amatora yo kuzuza Komite Nyobozi no gutora inzego ziyishamikiyeho, agamije gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’uyu mukino.

Aya matora yabereye mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya Rwanda Aquatics Federation (RAF) yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, mu cyumba cy’inama cya Rwanda Aquatics Federation i Kigali.

Inteko Rusange idasanzwe ya RAF yitabiriwe n’abanyamuryango bafite uburenganzira bwo gutora, huzuzwa imyanya yari isanzwe idafite abayirimo no gutora abagize komisiyo ziyishamikiyeho.

Rujeni Nadine ni we watowe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri wa RAF naho Bazatsinda James atorerwa umwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Komite ishinzwe Ubugenzuzi bw’Imari igizwe na Kamali Grace (Perezida), Dusabimana Patrick (Visi Perezida) na Tuyubahe Shalom Godwill (Umwanditsi).

Komite ishinzwe gukemura Amakimbirane igizwe na Kanyabashi Guillaume (Perezida), Kayitakire Aimable (Visi Perezida) na Twagirayezu Norbert (Umwanditsi).

Abagize Komite Nyobozi ya RAF:

  • Perezida: Munyana Cynthia
  • Visi Perezida wa Mbere: Umuhoza Betty
  • Visi Perezida wa Kabiri: Rujeni Nadine
  • Umunyamabanga Mukuru: Bazatsinda James
  • Umubitsi: Umutoniwase Florentine

Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari:

  • Perezida: Kamali Grace
  • Visi Perezida: Dusabimana Patrick
  • Umwanditsi: Tuyubahe Godwill Shalom

Urwego rushinzwe Gukemura Amakimbirane

  • Perezida: Kanyabashi Guillaume
  • Visi Perezida: Kayitakire Aimable
  • Umwanditsi: Twagirayezu Norbet

Mu ijambo rye, Perezida wa RAF, Munyana Cynthia, yashimiye abanyamuryango bitabiriye Inteko Rusange Idasanzwe, abakandida bose biyamamaje ndetse na Komisiyo y’Amatora yakoze akazi kayo mu mucyo no mu bwisanzure.

Yashimangiye ko “kuzuza Komite Nyobozi no gutora izi komisiyo ni intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka urwego rukomeye rw’imiyoborere ruzafasha RAF kugera ku ntego zayo zo guteza imbere umukino wo koga no kongera umubare w’abawitabira haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.”

Abanyamuryango ba RAF bizeye ko aba bayobozi n’izi komisiyo zatowe bazatanga umusanzu ukomeye mu gukomeza kubaka ishyirahamwe rishingiye ku miyoborere myiza, gukorera mu mucyo, ubunyamwuga no guteza imbere siporo yo koga mu Rwanda.

Rwanda Aquatics Federation yakoze Inteko Rusange Idasanzwe ari na yo yabereyemo amatora yo kuzuza Komite Nyobozi no gushyiraho Komisiyo ziyishamikiyeho
Abagize Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Aquatics Federation- RAF)
Munyana Cynthia ni Perezida wa Rwanda Acquatics Federation kuva muri Kanama 2024
Visi Perezida wa Mbere wa RAF, Umuhoza Betty
Visi Perezida wa Kabiri wa RAF, Rujeni Nadine
Bazatsinda James yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru muri Komite Nyobozi ya RAF
Umubitsi wa RAF, Umutoniwase Florentine
Kamali Grace ni we Perezida w'Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw'Imari muri RAF
Visi Perezida w'Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw'Imari muri RAF, Dusabimana Patrick
Umwanditsi w'Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’Imari, Tuyubahe Godwill Shalom
Perezida w'Urwego rushinzwe Gukemura Amakimbirane, Kanyabashi Guillaume
Visi Perezida mu Rwego rushinzwe Gukemura Amakimbirane, Kayitakire Aimable
Twagirayezu Norbert ni we Mwanditsi mu Rwego rushinzwe Gukemura Amakimbirane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza