Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena, nyuma y’uko Banki ya Kigali iguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu gihe cy’imyaka itandatu.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020.
BK Group Plc yatanze miliyoni 7$, ni ukuvuga asaga miliyari 7 Frw zo kugura ubwo burenganzira.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko aya masezerano atezweho inyungu nyinshi, by’umwihariko binyuze mu kwegera urubyiruko nk’icyiciro usanga kibyaza umusaruro cyane iyi nyubako.
Yagize ati "Kigali Arena yakira ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko, kandi nka BK turifuza kwegera urubyiruko, ni nayo mpamvu twazanye ikarita izajya yifashishwa no mu kugura amatike."
Ni ikarita izajya ishyirwaho amafaranga mbere, umuntu akagenda ayifashisha mu buryo buzwi nka "Prepaid."
Dr. Karusisi yakomeje ati "Icyo gihe rero nituba twegereye urubyiruko nk’imbaraga z’u Rwanda rw’ejo, bizaduteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Kugira amasezerano yo kwitirirwa igikorwaremezo, ikipe, inyubako, n’ibindi bishobora kwamamazwaho, biguha uburenganzira busesuye bwo kubyamamarizaho igihe cyose.
Kuba icyari Kigali Arena cyabaye BK Arena, Banki ya Kigali yemerewe kwamamaza imbere n’inyuma y’ahari kubera ibikorwa bitandukanye muri iyi nyubako.
Ibi bizaha BK uburenganzira bwo kuba yemerewe kwifatanya n’ibigo bitandukanye bitegura ibikorwa muri BK Arena.
Iyi nyubako iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro kuwa 9 Kanama 2019. Yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
Nyuma yo gutahwa, iyi nyubako yakiriye ibirori n’amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika muri Basketball na Volleyball.
Muri ibi bihe, BK Arena irimo kwakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ryatangiye tariki 21-28 Gicurasi 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!