Kalimpinya Queen na Isheja Sandrine ni bo bonyine bashoboye gusoza irushanwa ryo gusiganwa mu modoka ryiswe “Women in Motorsport Rally 2026”, abandi batatu barimo Miss Kayibanda Aurore ntibasoza.
Ni isiganwa ryakinwe mu mpera z’icyumweru, rikaba ryarateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (RAC), mu rwego rwo guteza imbere abategarugori muri uyu mukino.
Abakinnyi bakiniye mu mihanda y’i Gako mu Karere ka Bugesera, aho imodoka zasiganirwaga mu mihanda ya Nemba, Kamabuye na Gasenyi, ku ntera y’ibilometero 130 bazengurutse inshuro esheshatu.
Sandrine wari umupilote wungirije wa Giancarlo Davite, yamufashije kwitwara neza muri iri siganwa begukana umwanya wa mbere, Kalimpinya wegukanye Shampiyona y’Igihugu ya 2025 akinana na Ngabo Olivier begukana umwanya wa kabiri.
Miss Kayibanda Aurore wari umupilote wungirije wa Gakwaya Eric, ntibashoboye gusoza isiganwa, kubera ibibazo by’imodoka.
Izindi modoka zitasoje isiganwa harimo iya Chris Banange na Mugwaneza Arielle n’indi ya Kayitankore Lionel na Shawn Murengezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!