%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Ishimwe Adelaide ugiye kurushinga na Hitimana wa Radio 10 yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi | IGIHE
IGIHE

Ishimwe Adelaide ugiye kurushinga na Hitimana wa Radio 10 yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

0 25-08-2026 - saa 12:41, Iradukunda Olivier

Ishimwe Adelaide ‘Ida’ wahoze akorana na Hitimana Claude ‘Hit’ mu biganiro by’imikino kuri Radio/TV10, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi mu gihe bombi bitegura ubukwe.

Ni ibirori Ishimwe yateguriwe n’inshuti ze ndetse n’umuryango we mu mpera z’icyumweru, gusa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, agaragaza ko wari umunsi udasanze, ashimira Imana agira ati “Amashimwe ni ay’Imana ibihe byose.”

Hagiye gushira amezi abiri, aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa bugaragaza ko bari hafi kurushinga. Ubukwe bwabo buzaba ku wa 5 Nzeri 2026.

Ishimwe yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera. Icyo gihe yari avuye mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino, gusa aguma mu bikorwa bitandukanye bya ruhago mu Rwanda.

Hitimana umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).

Ishimwe Adelaide yatunguwe n'inshuti ze
Ishimwe Adelaide ashyigikiwe n'umubyeyi we mu gihe yitegura kurushinga
Amarangamutima ya Ishimwe Adelaide yari menshi mu maso mu gihe yakorerwaga ibirori
Ishimwe yahawe impano zirimo n'iy'ururabo mu gihe ari gusezerwaho na bagenzi be
Ishimwe Adelaide agiye gukora ubukwe na Hitimana Claude wahoze umuyobora kuri Radio/TV10
Ishimwe Adelaide agiye gutangira ubuzima bushya bwo kuba umugore wa Hitimana Claude 'Hit'
Ubukwe bwa Ishimwe Adelaide na Hitimana Claude buzaba mu kwezi gutaha
Ishimwe Adelaide yasezeye mu itangazamakuru mbere yo kurushinga
Hitimana Claude agiye kurushinga na Ishimwe Adelaide
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza