Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Oreste Tuganeyezu, yasabye aba-sportifs kurengera ubuzima no kubyaza umusaruro siporo birinda ibiyobyabwenge, kuko byagaragaye ko bisenya umubiri buhoro buhoro.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ababarizwa muri siporo zitandukanye mu Rwanda barimo abakinnyi, abayobora siporo, abashoramari n’abandi, bahuriraga mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu rizira ibiyobyabwenge.
Iki igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma kandi, cyahurije hamwe abayobozi mu nzego z’Ubuzima, Minisiteri ya Siporo, iz’umutekano n’izindi.
Dr. Moussa Hakizimana wakinnye umupira w’amaguru, akaba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda n’umuganga w’abakinnyi, yasobanuye uko inzoga muri rusange zangiza ubuzima bw’umukinnyi.
Yagize ati “Inzoga zituma umwijima udakora ‘Glucose’, ugakora nke kandi ugatakaza ubushobozi bwo kuyibika, noneho ingufu zikagenda kandi ari zo umukinnyi aba akeneye ngo atange umusaruro.”
“Umukinnyi aba agomba kurya intungamubiri zirimo ‘proteines’ nyinshi, kugira ngo agarure imbaraga zo kuzakina umukino nyuma yo gukora imyitozo. Iyo unywa inzoga uhora unaniwe, kuko umubiri wawe ntushobora kubyaza umusaruro za ntungamubiri.”
Ikindi Dr. Hakizimana yavuze ni uko muri siporo hakenerwamo kudahusha, igihe umukinnyi agiye gutera umupira ukajya aho ashaka kuwohereza, ariko kunywa inzoga bituma gukorana k’ubwonko n’amaguru n’amaboko bitakaza imbaraga, yatekereza gukora ikintu bikanga.
Dr. Tuganeyezu yavuze ko yasabye abakinnyi, bahawe ubutumwa gufasha bagenzi babo kuva ku bigobyabwenge by’umwihariko inzoga z’ibyuma kuko biganisha ku musaruro nkene.
Yagize ati “Siporo igufasha kwirinda, ariko ikanagufasha kugaruka mu gihe watannye ukajya mu biyobyabwenge. Turasaba aba-sportifs kubaka urubyirurubyiruko, inadufasha kugarura abari bagiye kuducika.”
Muri iki kiganiro hagaragarijwemo ko hakozwe ubushakashatsi ku ba-sportifs mu Rwanda, bugaragaza ko imirire y’abakinnyi iri hasi, ndetse ntaho bitaniye no kugwingira.
Iyi ni yo mpamvu hari gushakwa uko hatangwa amahugurwa ku bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku bakinnyi, ndetse n’abahanga mu kwita ku mibiri yabo no kubamenyera imirire.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!