Irushanwa rihuza banki zo mu Rwanda rya ‘RBA Interbank Sports Tournament’ rigiye gukinwa ku nshuro ya karindwi, aho imikino y’umupira w’amaguru yongerewe iba 17, iya basketball iba 16, n’aho iya volleyball iba ine.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda, Rwanda Bankers’ Association [RBA], rizitabirwa na banki icyenda zikorera mu Rwanda zizahatana mu mikino ine. Iyo ni umupira w’amaguru, iya Basketball, Volleyball no kurushanwa mu koga.
Kuva tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 5 Nzeri 2026, rizagaragaramo ibigo bya I&M Bank Rwanda PLC, NCBA Bank Rwanda, Ecobank Rwanda, GTBank (Rwanda) PLC, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Bank of Africa Rwanda, Equity Bank Rwanda PLC, Access Bank Rwanda na Banki ya Kigali.
Imikino y’umupira w’amaguru izabera kuri Tapis Rouge, yongewemo iya ¼, aho mu makipe icyenda azitabira azagabanywa mu matsinda atatu, ikipe imwe izitwara nabi muri zose isezererwe, izindi zikine ibyiciro bikurikiyeho.
Igikombe cy’umupira w’amaguru giheruka gukinwa muri iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2025, cyatwawe na Equity Bank Rwanda PLC yatsize Banki ya Kigali igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Umukino wa Basketball uzaba urimo amabanki atanu. Ayo ni Banki ya Kigali, I&M Bank Rwanda PLC, NCBA Bank Rwanda, Equity Bank Rwanda PLC na Access Bank Rwanda. Imikino izabera muri Cercle Sportif.
Aya makipe yashyizwe mu itsinda rimwe, aho azakina imikino 10 mu cyiciro cya mbere, ikipe izaba iya nyuma isezererwe, hanyuma izisigaye zikine ½ n’umukino wa nyuma. Igikombe giheruka cyatwawe na Banki ya Kigali.
Volleyball hitabiriye amabanki atatu, ari yo Banki ya Kigali, Equity Bank Rwanda PLC na Banki Nkuru y’u Rwanda. Aya azakinira muri Cercle Sportifs, na ho abarushanwa mu koga bazakinire muri Green Hills Academy.
RBA ivuga ko ubu ari uburyo bwo gutanga umwanya wo kurushaho kumenyana no kubaka umubano uhamye hagati y’ibigo bitandukanye.
.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!