IGIHE

Handball: Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 yageze muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika

0 19-09-2026 - saa 19:39, Iradukunda Olivier

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18, yageze muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika, nyuma y’uko Maroc itsinze Libya bihuriye mu Itsinda D.

Muri iri tsinda u Rwanda rwakinnye imikino ibiri, aho uwa mbere rwawutsinzwe na Maroc ibitego 33-26, uwa kabiri runganya na Libya ibitego 36-36, bisaba ko amakipe yombi ahura kugira ngo u Rwanda rukomeze.

Mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, Maroc yatsinze Libya ibitego 32-25, bituma u Rwanda rukomeza mu irushanwa nk’ikipe ya kabiri mu itsinda.

Mbere y’uyu mukino, byasabaga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze Maroc yirinda kwinjizwa ibitego 32, kandi igashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego birindwi, ari na byo yakoze.

Maroc yarangije imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa mbere, u Rwanda na Libya binganyaga ibitego by’umwenda (7), ariko u Rwanda rujya imbere kuko rwinjije ibitego 62 mu mikino ibiri, mu gihe Libya yinjije 61.

Nyuma yo gukomeza mu mikino ya ¼, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 irakina na Guinea. Umukino uteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ubwo iyi Shampiyona Nyafurika yaherukaga gukinwa mu 2024 yabereye mu Rwanda, Ikipe y’u Rwanda isezererwa na Misiri ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’Abatarengeje imyaka 18 yageze muri muri ¼ muri Shampiyona Nyafurika nyuma y'uko Maroc itsinze Libya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza