Umuryango World Vision Rwanda wifatanyije n’ibigo by’ishoramari mu Rwanda mu irushanwa ryiswe ‘Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament’, ryitezwemo inkunga yo gufasha abana bafite imirire mibi. Uyu muryango ukeneye arenga ibihumbi 500$ yo kubaka igikoni kigezweho.
Ku wa 19 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Golf Resorts & Villas habereye ikiganiro n’itangazamakuru kuri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ariko rikazakomeza kuba ngarukamwaka.
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko nyuma y’uko hahindutse uburyo babonga inkunga yo gufasha imiryango itishoboye, bahisemo kwegera abikorera kugira ngo na bo batange umusanzu wabo.
Ati “Kurwanya imirire mibi ni ikintu kigirwamo uruhare n’abishyize hamwe, yaba leta, abikorera, abafite imishinga y’iterambere n’abaturage bose. Buri wese afite icyo agomba kugira ngo abana bakure bafite imirire myiza.”
Okumu yongeyeho ko hakozwe inyigo y’uko haboneka igikoni cyiza kandi kigezweho, gifite icyumba cyo kuriramo, aho gutunganyiriza amafunguro, akarima k’igikoni karimo imbuto n’imboga.
Kugira ngo kiboneke mu mezi atatu ari imbere, hakenewe byibuze ibihumbi 500$ [736.825.000 Frw]. Amwe muri yo ni azatangwa nk’inkunga kuri iri rushanwa riteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026.
Umukozi wa World Vision akaba n’umuyobozi w’iri rushanwa, Keith Bunyenyezi, yavuze ko irushanwa rizakinwa mu buryo bwa ‘stroke play’, harimo abagore n’abagabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!