Irushanwa rikinwa buri mwaka muri Golf mu Rwanda rya ‘Rwanda Open’, ryongerewe ubushobozi rishyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa akomeye muri Afurika ya Sunshine Tour.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ni bwo Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, Ubuyobozi bwa Kigali Golf Resorts & Villas n’ubwa Sunshine Tour bashyize ku mugaragaro ubu bufatanye.
Sunshine Tour ni irushanwa mpuzamhanga ryitabirwa n’abakinnyi bo mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, ariko hakabamo abakinnyi baturutse mu Buholandi, Chile, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Iri rushanwa rizakinwa hagati ya tariki ya 24 na 27 Nzeri 2026, rizakinwa n’abakinnyi 176, harimo Abanyarwanda bazakina nk’abatarabigize umwuga.
Mu babigize umwuga, Nsanzuwera Célestin azahagararira igihugu ahatana n’abarimo Samuel Simpson wo muri Afurika y’Epfo uyoboye abandi nyuma y’amarushanwa atandatu ya Sunshine Tour amaze gukinwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, yavuze ko iri rushanwa ari intangiriro y’andi marushanwa akomeye u Rwanda ruzakira.
Ati “Iri ni irushanwa rya mbere muri Afurika rigiye kujya ribera mu Rwanda. Kuryakira ni kimwe, ikindi ni ukuritegura neza ku buryo rizakingurira amarembo n’andi akomeye akinwa ku rwego rw’Isi.”
Yongeyeho kandi ko kuba ari irushanwa riterwa inkunga na Visit Rwanda, bizarushaho kumenyekanisha iyi gahunda yo gushyigikira ubukerarugendo bw’u Rwanda harimo n’ubushingiye kuri siporo.
Umuyobozi w’irushanwa rya Rwanda Open, Rutamu Innocent, yasobanuye imigendekere y’irushanwa, ndetse anasobanura ko uzitwara neza mu babigize umwuga azahabwa agera kuri miliyoni 35 Frw.
Umuyobozi wa Kigali Golf Resorts & Villas, Jacobus Johannes Visagie, yavuze ko kubera iri rushanwa hari uburyo bwateguwe ikibuga kizatunganywamo, kugira ngo buri wese ubyifuza azarikurikirane nta nkomyi.
Komiseri Mukuru wa Sunshine Tour, Thomas Abt, yavuze ko hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzategura neza irushanwa kandi rikagenda neza ku buryo rizagirira akamaro impande zombi.
Ati “Iri ni irushanwa rigeze mu Rwanda ribikwiriye kuko gutegura ibikorwa nk’ibi birashoboka cyane ku Rwanda.”
“Bitewe n’uko rizakurikiranwa mu bihugu bitandukanye by’Isi, tuzeraka amahanga ko u Rwanda rushoboye kandi irushanwa ryacu rigeze ku rwego rukomeye. Nta kabuza rigomba kujya riba buru mwaka.”
Kuva mu 1997, ni bwo Rwanda Open yatangiye gukinwa, ikaba ari irushanwa ryatanze umusanzu mu iterambere ry’umukino wa Golf, harimo no kumenyekanisha abakinnyi b’Abanyarwanda.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!