IGIHE

Golf: Irushanwa ryo gukusanya agera miliyoni 730 Frw ryakinwe n’abagera ku 180

0 23-08-2026 - saa 10:34, Iradukunda Olivier

Abakinnyi bagera ku 180 ni bo bitabiriye irushanwa ryiswe ‘Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament’, rigamije gukusanya inkunga y’agera ku bihumbi 500$ [737.605.500 Frw], yo kubaka igikoni kizagaburira abana barenga 8000 mu Karere ka Burera bafite imirire mibi.

Ni irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ryitabirwa n’abakinnyi basanzwe bakinira kuri Kigali Golf Resorts & Villas, ari na ho ryakiniwe.

Inkunga yatanzwe ni iyavuye mu bakinnyi bakinnye irushanwa, aho buri wese yitangaga uko ashoboye, ndetse no mu baterakunga batandukanye baryo, barimo na Kopa Telecom Rwanda.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko inkunga yabonetse izabafasha kugera ku ntego z’umushinga wo kubaka igikoni gikoni kigezweho mu Karere ka Burera, dore ko ari kamwe mu tukigaragramo imirire mibi mu bana.

Ati “Mwakoze kudushyigikira, kandi dufatanyije ntacyo tutageraho. Kurwanya imirire mibi mu bana ntabwo ari ikintu cyo gukorwa na World Vision Rwanda gusa, ahubwo ni ufatanya na leta n’abandi bafatanyabikorwa.”

“Inkunga mwatanze izadufasha mu kubaka igikoni kigezweho kizatwara ibihumbi 500$, kikazagaburira ibigo by’amashuri bigera ku munani n’abana 8000. Kizatangira kubakwa mu Ukwakira 2026.”

Umuririmbyi wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yari mu muhango wo gutanga ibihembo nka ’brand ambassador’ w’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi, asaba abikorera kugira ijambo mu bikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye.

Iki gikoni kizajya gitunganyirizwamo ibyo kurya, kigire umwanya wo kuriramo, kibe kinafite akarima k’igikoni karimo imboga n’imbuto. Hagati ya 2026-2030 kizatanga ubufasha ku miryango igera kuri miliyoni 2,5.

Mu bakinnyi bahembwe muri iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, harimo Olivia Ntambara wabaye uwa mbere mu bagore mu cyiciro cya Handicap 0-18, Roshni Shah amuba mu cyiciro cya Handicap 19-36, Mpore Aimable amuba mu bakuze.

Mu bagabo, Handicap 19-28 hitwaye neza Byishimo Basil, Handicap 10-18 hitwara neza Eric Tuyishimire, Handicap 0-9 hitwara neza Nkwaya Francis.

Abakinnyi bakinnye neza bagatera umupira muremure kurusha abandi, ni Ntambara Olivia, Jin Hoo Jo na Benjamin Mukisa.

Abakinnyi begereje umupira ku mwobo kurenza abandi Park Sun Ran, Kanyonya Andrew, Shema Brice, Ahad Adil, Evans Mose, Shetal Philip na Kpchae Ra.

Buri mukinnyi yahawe umwambaro wo gukinana
Irushanwa ryarimo n'abakinnyi bakuze
Irushanwa rizajya rikinwa buri mwaka
Mu bakinnyi 180 bitabiriye irushanwa, ntiharimo ababigize umwuga
Irushanwa ryakinwe n'abarimo abagore
Umukino wa Golf uba umwanya wo kuganira no gusangira ibitekerezo ku ishoramari
Abakinnyi bakinnye mu matsinda y'abakinnyi bane
Abakinnyi ba Golf bakinnye iri rushanwa mu rwego rwo gukusanya inkunga ifasha abana bafite imirire mibi
Abakinnye irushanwa basanzwe bakinira kuri Kigali Golf Resorts & Villas
Umuyobozi wa Kigali Golf Resorts & Villas, Jacobus Johannes Visagie, yashimye abakinnyi batumye irushanwa rigenda neza
Abakinnye irushanwa bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo
Ijoro ryo gutanga ibihembo ryarimo ibirori
Uhagarariye Kopa Telecom Rwanda yahembye Andrew Kanyonya uri mu bitwaye neza
Israel Mbonyi yasabye abikorera gufasha abana bafite imirire mibi
Pearl Karungi yabaye uwa gatatu muri Handicp 19-36 mu bagore
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yashimye World Vision igiye kububakira igikoni kigezweho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza