Amwe mu makipe ahagarariye u Rwanda mu Mikino ihuza ibigo by’amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA 2026, yiyongereye amahirwe yo kugera muri ½ no kwegukana ibikombe, nyuma yo kwitwara neza ku Munsi wa Gatatu w’amarushanwa akomeje kubera i Morogoro muri Tanzania.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, amakipe y’u Rwanda yakinnye imikino 25 mu byiciro bitandukanye, atsindamo 15, atsindwa irindwi mu gihe indi itatu yarangiye anganyije. Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinze imikino 12 muri 16, mu gihe mu batarengeje imyaka 15 rwatsinze itatu mu mikino icyenda.
Mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20, CGFK yanganyije na St Mary’s Kitende yo muri Uganda igitego 1-1 mu bahungu, mu gihe PSB Huye yabonye intsinzi y’ingenzi y’igitego 1-0 imbere ya Jinja Progressive Academy yo muri Uganda mu bakobwa.
Mu batarengeje imyaka 15, abakobwa b’Ikipe y’u Rwanda batsinzwe na Mvumelo yo muri Tanzania ibitego 2-0, ariko baza kwigaranzura Kakamega Hills yo muri Kenya bayitsinda ibitego 3-1 mu wundi mukino bakinnye.
Ikipe y’abahungu yo muri iki cyiciro yanganyije imikino yayo yombi ubusa ku busa, uwa mbere na Munire yo muri Kenya n’uwa kabiri na Bongo yo muri Tanzania.
Muri Volleyball y’Abatarengeje imyaka 20, amakipe y’u Rwanda yitwaye neza cyane. Nyanza TSS yatsinze Lumala yo muri Tanzania amaseti 3-1 mu bahungu, naho GS Indangaburezi itsinda Seroma Christian High School yo muri Uganda amaseti 3-2 mu bakobwa. Aya makipe yombi amaze gutsinda imikino ibiri yakinnye.
Mu batarengeje imyaka 15, Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yakomeje kwitwara neza itsinda Othora PS yo muri Kenya amaseti 3-2, inatsinda Nyabutanga PS yo muri Tanzania amaseti 3-1. Abakobwa bo batsinzwe na Khaunga PS amaseti 3-1 ndetse na Bishop Muge PS amaseti 3-2.
Basketball na yo yahiriye u Rwanda. Mu bakina ari batanu, ITS yatsinze Nsumba yo muri Tanzania amanota 94-88, naho abakobwa ba ESB Kamonyi batsinda Nabisunsa Girls School yo muri Uganda amanota 80-58.
Muri Basketball y’abakina ari batatu, abahungu ba ESB Kamonyi batsinze Pamba yo muri Tanzania amanota 14-12, mbere yo kunyagira Itigi yo muri Kenya amanota 21-4. Abakobwa ba ESB Kamonyi bo batsinzwe imikino yabo yombi, uwa Musfuni yo muri Kenya ku manota 6-4 n’uwa Ikutha Girls na yo yo muri Kenya ku manota 15-4.
Muri Handball y’Abatarengeje imyaka 20, GS Tabagwe yatsinze Kilombero yo muri Tanzania ibitego 22-18 mu bahungu mu gihe Kiziguro SS yo yatsinzwe na Kawanda SS yo muri Uganda ibitego 26-25 mu bakobwa.
Undi mukino GS Tabagwe yakinnye ni uwo yahuyemo Maweni na yo yo muri Tanzania, iwutsinda ku bitego 37-25.
Muri Handball y’Abatarengeje imyaka 15, Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yatsinzwe na Mbasa yo muri Tanzania ibitego 24-18.
Table Tennis ni undi mukino wahiriye u Rwanda, kuko amakipe yarwo yatsinze imikino yose uko ari itatu. Abakobwa batsinze Kenya 1 imikino 3-1, Team Rwanda 1 y’abahungu itsinda Mbogo College yo muri Uganda 3-2, naho Team Rwanda 2 itsinda Ubuntu yo muri Uganda 3-2.
Umusaruro w’Umunsi wa Gatatu, by’umwihariko muri Volleyball y’Abatarengeje imyaka 20, Basketball, Table Tennis ndetse n’imwe mu mikino ya Football, watumye amwe mu makipe y’u Rwanda akomeza kwiyongerera amahirwe yo gukomeza mu byiciro bikurikiraho, mu gihe FEASSA 2026 izasozwa ku wa 23 Kanama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!