Amakipe atatu ahagarariye u Rwanda muri Volleyball, Handball n’Umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, yegukanye ibikombe ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’Imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA 2026) iri kubera i Morogoro muri Tanzania.
Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 23 yitabiriwe n’ibihugu bitanu ari byo Tanzania yayakiriye, u Rwanda, u Burundi, Kenya na Uganda.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 15 mu gihe mu batarengeje imyaka 20 hakinwe iya ½.
Uyu munsi wa karindwi w’iyi mikino wahiriye cyane u Rwanda mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 kuko ari ho habonetse imidali itatu ya zahabu ya mbere rwegukanye uyu mwaka mu cyiciro cy’amakipe.
Igikombe cya mbere cyegukanywe n’abakobwa muri Handball aho babonye intsinzi ya gatanu yikurikiranya mu irushanwa nyuma yo gutsinda Ndua yo muri Tanzania ibitego 19-11. Ni mu gihe basaza babo babaye aba gatatu, begukana umudali w’umuringa batsinze ARAAC yo muri Tanzania ibitego 26-20.
Ikipe ya Volleyball y’abahungu na yo yegukanye igikombe itsinze Bishop Muge yo muri Kenya amaseti 3-0 naho abakobwa baba aba gatatu batsinze Bishop Muge amaseti 3-1.
Igikombe cya gatatu cyabonetse mu mupira w’amaguru w’abakobwa aho Ikipe y’u Rwanda yatsinze Kakamega Hill igitego 1-0 na ho basaza babo basoreza ku mwanya wa gatatu batsinze Ag’ongo yo muri Kenya igitego 1-0.
Undi mudali wabonetse ni uw’umwanya wa gatatu muri Table Tennis y’abahungu batarengeje imyaka 20, aho wahataniwe n’amakipe abiri y’u Rwanda yari yatsindiwe muri ½.
Ni mu gihe bashiki babo batahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mbogo SS yo muri Uganda imikino 3-2.
Kugeza ubu, mbere y’umunsi wa nyuma uzakinwa ku wa 22 Kanama, u Rwanda rumaze kwibikaho imidali ine ya zahabu n’itanu y’umuringa ndetse ishobora kwiyongera ku wa Gatandatu kuko hari amakipe azahatanira imyanya itatu ya mbere mu batarengeje imyaka 20.
Muri ayo makipe harimo ITS yageze ku mukino wa nyuma muri Basketball y’abahungu itsinze Kamusinga yo muri Kenya amanota 103-67, na ESB Kamonyi yageze ku mukino wa nyuma mu bakobwa itsinze Butere Girls yo muri Kenya 64-60.
ESB Kamonyi izahatanira kandi umwanya wa gatatu muri Basketball y’abakina ari batatu mu bahungu, nyuma y’uko yatsinzwe na Agoro Sare yo muri Kenya amanota 17-13 muri ½.
Mu mupira w’amaguru, CGFK izahatanira umwanya wa gatatu nyuma y’uko yatsinzwe na Mogoro SS yo muri Tanzania 3-1, ndetse ni ko bizagenda kuri bashiki babo bo muri PSB Huye batsinzwe na Amus College yo muri Uganda ibitego 4-0.
Muri Volleybal, umukino wa ½ wahuje Nyanza TSS na Chemis yo muri Kenya wahagaze ari amaseti 2-2, hari gukinwa iya kamarampaka, kubera umwijima mu gihe GS Indangaburezi yo izahatanira umwanya wa gatatu mu bakobwa nyuma y’uko yatsinzwe na Mwitoti yo muri Kenya amaseti 3-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!