IGIHE

FEASSA 2026: Ingimbi zasatiriye igikombe muri Volleyball, andi makipe 9 y’u Rwanda agera muri ½

0 18-08-2026 - saa 22:26, IGIHE

Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 15 muri Volleyball yakomeje kwitwara neza mu Mikino ya FEASSA 2026 iri kubera i Morogoro muri Tanzania, yegukana intsinzi ya gatanu yikurikiranya, mu gihe andi makipe icyenda y’u Rwanda yabonye itike ya ½.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, wari Umunsi wa Kane w’amarushanwa, u Rwanda rwakinnye imikino 20 mu byiciro bitandukanye, rutsindamo 15, rutsindwa ine, runganya umwe.

Amarushanwa y’ingimbi muri Volleyball y’abatarengeje imyaka 15 ari gukinwa mu buryo bwa ‘round-robin’, aho amakipe yose ahura hagati yayo, irisoje ifite umusaruro mwiza ikaba ari yo yegukana igikombe.

Ikipe y’u Rwanda yasatiriye icyo gikombe nyuma yo gutsinda Mpanda yo muri Tanzania amaseti 3-0, yuzuza intsinzi eshanu mu mikino itanu ndetse kuri ubu isigaje umukino umwe gusa izakina ku wa Gatanu kugira ngo isoze uru rugendo.

Muri Volleyball y’abatarengeje imyaka na ho amakipe y’u Rwanda yakomeje kwigaragaza. Nyanza TSS yatsinze Matiliku yo muri Kenya amaseti 3-0, igera ku ntsinzi enye mu mikino ine ndetse ihita ibona itike ya ½. GS Indangaburezi na yo yatsinze Mengele yo muri Tanzania amaseti 3-0, ibona itike ya ½.

Mu mupira w’amaguru, PSB Huye yatsinze Nyakach Girls yo muri Kenya igitego 1-0, igira amanota icyenda kuri 12, ihita ikatisha itike ya ½. CGFK na yo yatsinze St Mary’s Yala yo muri Kenya igitego 1-0 mu bahungu, ikomeza urugendo rwayo yerekeza muri ¼.

Muri ruhago y’abatarengeje imyaka 15, abahungu b’u Rwanda batsinze Nyabondo yo muri Kenya igitego 1-0, ariko batsindwa na Oasis Boarding yo muri Kenya ibitego 3-0. Ni mu gihe abakobwa batsinze Alliance yo muri Tanzania igitego 1-0.

Basketball na yo yahiriye u Rwanda aho ITS yatsinze Lukenya School yo muri Kenya amanota 68-51, ikomeza muri ½ mu gihe ESB Kamonyi y’abakobwa yo yanyagiye Uru Community yo muri Tanzania amanota 96-33, na yo ishimangira itike ya ½.

Muri Handball, GS Tabagwe yanganyije na St Joseph’s Boys Kitale yo muri Kenya ibitego 33-33, umusaruro wayihesheje itike ya ½. Kiziguro SS na yo yanyagiye Kazima yo muri Tanzania ibitego 51-10, ihita igera muri ½.

Mu batarengeje imyaka 15, abakobwa b’u Rwanda batsinze Kimilili yo muri Kenya ibitego 27-18.

Table Tennis na yo yakomeje guhesha u Rwanda umusaruro mwiza aho ikipe y’abakobwa yatsinze Makoka yo muri Tanzania imikino 3-0, ibona itike ya ½, mbere yo gutsindwa na Mbogo High School yo muri Uganda 3-1.

Mu bahungu, Team Rwanda 1 yatsinze Makoka 3-0, na yo igera muri ½, naho Team Rwanda 2 itsinda Kenya 2 imikino 3-0.

Mu gusiganwa ku maguru, Tuyishime Eric na Ishimwe Yves bageze ku mikino ya nyuma ya metero 100, 200 na 400 mu bahungu, mu gihe Niyonsaba Thabita yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya metero 100 na 200 mu bakobwa.

Abatarengeje imyaka 15 bakomeje kwitwara neza muri Volleyball
Abayoboye delegasiyo y'u Rwanda bari bagiye gutera imbaraga iyi kipe y'abakiri bato
Byari ibyishimo bikomeye ubwo umukino wari urangiye
Ikipe y'u Rwanda ya U15 yitabiriye bwa mbere, irakoza imitwe y'intoki ku gikombe
PSB Huye yazamutse ari iya kabiri mu itsinda itsine imikino itatu muri ine
ESB Kamonyi iri mu makipe yakomeje muri 1/2
Uhereye ibumoso ni Habyarimana Florent wo muri Minisiteri ya Siporo, Padiri Majyambere Jean d'Amour uyobora ESB Kamonyi akaba na Visi Perezida muri FRSS, Mbabazi Oliver wo muri Minisiteri y'Uburezi ari na we uyoboye delegasiyo y'u Rwanda i Morogoro, Sibomana Ernest uri mu ba Visi Perezida ba FRSS na Habiyambere Emmanuel ushinzwe Tekinike muri FRSS
Mu Mikino Ngororamubiri, Abanyarwanda batatu batsindiye gukomeza ku mikino ya nyuma
Tuyishime Eric ari mu bazakina imikino ya nyuma ya 'Athletisme' ku wa Gatatu
Kidiaba utoza Nyanza TSS yishimira intsinzi
Abakobwa ba GS Indangaburezi bashyigikiye basaza babo ba Nyanza TSS
CGFK yabonye itike ya 1/4 nyuma yo kuzamuka ari iya kabiri mu itsinda, inyuma ya St Mary's Kitende
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza