Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yegukanye irushanwa rya Cricket ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gutsinda iy’u Rwanda ku mukino wa nyuma, mu gihe Ishimwe Henriette ari we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yegukanye irushanwa rya Cricket ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gutsinda iy’u Rwanda ku mukino wa nyuma, mu gihe Ishimwe Henriette ari we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Iri rushanwa ryiswe ‘Kwibuka Women’s T20I Tournament 2026’, ryakinwaga ku nshuro ya 12, aho ryari ryitabiriwe n’amakipe atanu arimo iy’u Rwanda, iya Malawi, iya Zimbabwe, iya Nigeria n’iya Brésil.
Umukino wa nyuma wahuje u Rwanda rwakiriye irushanwa na Zimbabwe, ubera kurin Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, ari na ho habereye iri rushanwa.
Ikipe ya Zimbabwe ni yo yatomboye ‘toss’, guhitamo kubanza kujugunya udupira cyangwa gutangira gukubita udupira, bahitamo kubanza gukina bakubita udupira ‘Batting’, naho u Rwanda rutangira rutujugunya ‘Bowling’.
Zimbabwe yasoje igice cya mbere yashyizemo amanota 126, icyo gihe u Rwanda rukaba rwari rwasohoye abakinnyi batanu bayo (5 Wickets).
Mu gice cya kabiri u Rwanda rwasabwaga gutsinda amanota menshi kugira ngo rwizere intsinzi, ariko amahirwe aba make rusoza umukino rufite amanota 125, dore ko Zimbabwe yari yasohoye abakinnyi umunani barwo (8 Wickets).
U Rwanda rwatsinzwe amanota 126-125, rutakaza umukino wa nyuma, ariko umukinnyi waryo Henriette Ishimwe ahembwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu irushanwa.
Nyansa Gwanzura wo muri Zimbabwe yabaye umukinnyi uzi gukubita agapira neza, Christabel Chukwuonye wo muri Nigeria aba umukinnyi ujugunya neza agapira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!