IGIHE

Bwa mbere u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe menshi ya U-15 mu Mikino ya FEASSA

0 5-08-2026 - saa 07:06, IGIHE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ryatangaje ko abanyeshuri 243 ari bo bazahagararira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) izabera mu Mujyi wa Morogoro muri Tanzania hagati ya tariki ya 12 n’iya 23 Kanama 2026.

Aba banyeshuri 243 bazahagararira igihugu muri siporo zirindwi zitandukanye, bazaba bagabanyije mu makipe 20. Abakobwa ni 120 bari mu makipe 10 naho abahungu ni 123 bari mu makipe 10.

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe menshi mu batarengeje imyaka 15 aho hazitabira ikipe imwe y’abahungu n’indi y’abakobwa mu Mupira w’amaguru, Volleyball na Handball. Ikipe imwe y’abahungu mu mupira w’amaguru ni yo yari yitabiriye muri iki cyiciro mu 2025.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibi byagezweho binyuze mu bufatanye bushya buri hagati ya FRSS na Minisiteri ya Siporo, aho benshi mu bana bagize aya makipe bari mu mwiherero uri kubera hirya no hino mu gihugu.

Mu batarangeje imyaka 20, muri Handball y’abahungu hazitabira GS Tabagwe y’i Nyagatare naho mu bakobwa hitabire Kiziguro SS y’i Gatsibo.

PSSB Huye izitabira mu bakobwa bakina Umupira w’amaguru, mu bahungu hitabire CGFK Kicukiro mu gihe muri Basketball y’abakina ari batanu hazitabira ESB Kamonyi mu bakobwa na ITS Kigali yo muri Gasabo mu bahungu.

Muri Basketball y’Abakina ari babatu (3x3), u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe ya ESB Kamonyi mu bahungu n’abakobwa, mu gihe muri Volleyball y’abakobwa hazitabira GS Indangaburezi yo mu Karere ka Ruhango naho mu bahungu hakitabira Nyanza TSS.

Mu bakina ari umwe, u Rwanda ruzahagararirwa n’abahungu batandatu ndetse n’abakobwa batatu muri Table Tennis naho mu bakina Imikino Ngororamubiri hitabire abakobwa batanu n’abahungu batanu, bose bari mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 20.

Muri iyi Mikino ya FEASSA igiye kuba ku nshuro ya 24, hazakinwa siporo 16. Ibindi bihugu bizitabira Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Tanzania izaba iri mu rugo.

Biteganyijwe ko itsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abayobozi, abakinnyi n’abatoza, rizahaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, ryerekeza muri Tanzania.

Mu 2025, ubwo Imikino ya FEASSA yari yabereye mu Mujyi wa Kakamega muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 262, rwasoje iyi Mikino rwegukanye imidali ine irimo ibiri ya Zahabu n’ibiri ya Feza.

Amakipe 20 arimo atandatu y'abatarengeje imyaka 15 ni yo azahagararira u Rwanda mu Mikino ya FEASSA 2026 izabera muri Tanzania
ITS Kigali iri mu makipe azajya guhagarara ku bikombe yatwaye mu 2025
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza