Nyuma y’uko Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, itomboye Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ubu haribazwa niba izajya gukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 6 Kanama 2026 ni bwo i Cairo mu Misiri, ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), habereye tombola y’uburyo amakipe yo kuri uyu mugabane azahura mu marushanwa yayo.
APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, yatomboye Les Aigles du Congo y’i Kinshasa mu ijonjora ry’ibanze rizakinwa mu byumweru bibiri bya mbere bya Nzeri.
Iyi kipe yo muri RDC ni yo izakira umukino ubanza hagati ya tariki 4 n’iya 6 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na APR FC mu cyumweru kizakurikiraho, hagati ya tariki ya 11 n’iya 13 Nzeri 2026.
Les Aigles du Congo ni ikipe nshya muri RDC kuko yashinzwe mu 2023 n’umunyapolitiki Vidiye Tshipanda Tshimanga usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
APR FC izajya muri RDC?
Iki kibazo cyatangiye kwibazwaho na benshi nyuma ya tombola yabereye mu Misiri, ariko kubona igisubizo kivuye kuri ba nyir’ubwite bishobora gufata igihe.
Ukuri guhari ni uko umubano w’u Rwanda na RDC wazambye biturutse ku rugamba rwatangijwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu 2021, aho ushinja Leta ya Kinshasa kutubahiriza amasezerano.
RDC ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23 no kuyiha ubufasha bwa gisirikare ariko ntirwahwemye kubihakana ruvuga ko ari urwitwazo rushingiye ku kunanirwa kubahiriza ibyo abaturage bayo basaba.
U Rwanda rwo rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Ukurikije ibi bivugwa hagati y’ibihugu byombi, ukongeraho ko APR FC isanzwe ari ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bigaragaza ko icyemezo cyo kujya gukina i Kinshasa cyaba kitoroshye.
Kuva muri Mutarama 2025, RDC yafunze Ambasade yayo i Kigali, isaba abakozi bayo gusubira i Kinshasa ndetse isaba n’u Rwanda ko rwabigenza uko.
Muri uko kwezi, abatuye mu Mujyi wa Kinshasa bateye ambasade z’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, babishinja gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ukwezi kumwe nyuma yaho, iki gihugu cyafunze ikirere cyacyo ku ndege ziva mu Rwanda.
Uretse izi mpamvu za politiki, nta wakwirengagiza urugomo rw’abafana ba Les Aigles du Congo aho muri Kamena 2026, yo na AS Vita Club zahanishijwe gukina nta bafana kubera imvururu zabaye ku mukino wazihuje muri Gicurasi.
Ebola ntikura mu rujye
Kuva hagati muri Gicurasi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yugarijwe n’icyorezo cya Ebola cyatewe na virusi ya Bundibugyo.
Ibi byatumye muri uko kwezi, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda itangaza ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Ebola ivuga ko zitangira kubahirizwa kuva ako kanya.
“Abanyamahanga bose” bagiye cyangwa baciye muri RDC mu minsi 30 ishize mbere y’uko baza cyangwa bifuza kuza mu Rwanda “ntibazemererwa kwinjira”, nk’uko itangazo ry’iyi Minisiteri ribivuga.
Mu Rwanda nta ndwara ya Ebola irahaboneka kuva icyo igihe, ndetse Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda ariko baheruka muri RDC mu gihe kitarenze iminsi 30, bazajya bemererwa kwinjira mu gihugu ariko babanze gushyirwa mu kato.
Mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, hari Abanye-Congo benshi batabashije kucyitabira kubera ingamba zashyizweho n’ibihugu birimo Amerika mu gukumira ikwirakwizwa rya Ebola.
Kuri uyu wa 7 Kanama, umunyamakuru Micky Jr yatangaje ko Umunye-Congo utoza Azam FC, Florent Ibenge, yageze mu ikipe ye kuri wa Kane nimugoroba nyuma yo kumara icyumweru atemerewe gusanga abandi kubera ingamba zashyizweho n’u Rwanda ku baturuka muri RDC, mu kwirinda ikwirakwira rya Ebola.
Ibi byose bikaba ari ibishobora kugonga APR FC cyangwa Les Aigle du Congo ubwayo, mu gihe umukino ubanza wabera muri RDC kandi umukino wo kwishyura uri i Kigali mu cyumweru kimwe.
Amategeko ya CAF mu marushanwa ahuza amakipe, mu ngingo yayo ya 14, ateganya ko imikino ishobora gukinirwa ku kibuga cyo hanze [amakipe adahuriyeho] bitewe n’ubwumvikane bw’amashyirahamwe cyangwa icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa y’iyi mpuzamashyirahamwe.
Mu mpamvu ziteganywa kuri iyi ngingo harimo iz’umutekano no kutagira ikibazo cyemewe ikipe ishobora gukiniraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!