Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ryegukanye ibikombe bine mu mikino inyuranye n’irya Gitisi TSS ryatwaye bibiri muri Rugby, ari mu mashuri yegukanye ibikombe by’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu mikino inyuranye mu Rwanda (Amashuri Kagame Cup), mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, yasojwe ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026.
Uretse mu mupira w’amaguru aho imikino ya ½ yakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi, izindi siporo zose ari zo Volleyball, Basketball 5x5 & 3x3, Handball, Rugby, Netball na Beach Volleyball, imikino ya ½ n’iya nyuma yakiniwe ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, Habyarimana Florent ushinzwe ‘Physical Education’ muri iyi Minisiteri n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, bari mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’amarushanwa Amashuri Kagame Cup.
Abandi ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke; ba Visi Perezida, Padiri Majyambere Jean d’Amour na Sibomana Ernest; Umunyamabanga Mukuru, Rugasire Euzebius; Umuyobozi wa Tekinike, Habiyambere Emmanuel n’abari bahagarariye amashuri n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye.
Mu bikombe 15 byatanzwe mu siporo umunani zakinwe mu batarengeje imyaka 20, harimo bine byegukanywe na Ecole Sainte Bernadette Kamonyi na bibiri byatwawe na Gitisi TSS muri Rugby.
Iri shuri ryo mu Karere ka Kamonyi ryegukanye igikombe cya Basketball y’abakina ari batatu mu bahungu no mu bakobwa, ritsinze ECOSE Musambira mu bahungu na Marie Reine Rwaza mu bakobwa.
Muri Basketball y’abakina ari batanu, ESB yegukanye igikombe mu bakobwa itsinze LDK amanota 77-58 ndetse inegukana igikombe cya Beach Volleball mu bakobwa itsinze ETEFOP y’i Musanze.
Gitisi TSS yo mu Karere ka Ruhango yegukanye igikombe cya Rugby mu bahungu itsinze Kayenzi TSS naho mu bakobwa igitwara itsinze ES Kabarondo.
Mu mupira w’amaguru w’abahungu, igikombe cyegukanwe na CGFK yo mu Karere ka Kicukiro itsinze APE Rugunga igitego 1-0 naho mu bakobwa cyegukanwa na PSBB yo mu Karere ka Huye itsinze GS APE Rugunga.
Muri Basketball y’abakina ari batanu mu bahungu, igikombe cyegukanwe ITS yo mu Karere ka Gasabo itsinze Ecose Musambira amanota 102-84.
Muri Handball y’abahungu, igikombe cyatwawe na GS Tabagwe yo mu Karere ka Nyagatare itsinze ADEGI ibitego 26-23 naho mu bakobwa cyegukanwa na ES Kiziguro yo mu Karere ka Kayonza itsinze E.SC. Nyamagabe ibitego 28-24.
Muri Volleyball y’abahungu, Nyanza TSS yo mu Karere ka Nyanza yegukanye igikombe itsinze GSOB amaseti 3-0 naho mu bakobwa gitwarwa na GS Indangaburezi yo mu Karere ka Ruhango itsinze GS St Aloys y’i Rwamagana.
Muri Netball ikinwa n’abakobwa gusa, igikombe cyatwawe na GS Gahini yo mu Karere ka Kayonza nyuma yo gutsinda GS Cyahinda amanota 35-31 mu gihe Beach Volleyball y’abahungu, igikombe cyatwawe na PSVF yo mu Karere ka Huye itsinze APE Rugunga B amaseti 2-1.
Perezida wa FRSS, Karemangingo Luke, yavuze aya marushanwa atangirira ku rwego rw’amashuri, akanyura ku rwego rw’imirenge, uturere (Associations) n’Intara (Ligues), uyu mwaka yagenze neza.
Yongeyeho ati “Turateganya inama n’abayobozi b’amashuri yatsinze kugira ngo babe hafi abana birushijeho kuko hari imikino mpuzamahanga ya FEASSSA idutegereje muri Kanama. Dufite n’icyiciro cy’Abatarengeje imyaka 15 kuko na cyo tuzakijyana muri Tanzania.”
“Abanyarwanda nababwira ko imikino ihuza amashuri yahinduye isura, irimo ishyaka ridasanzwe tutigeze tubona. Abayobozi b’amashuri na Ligues bashyizemo imbaraga ndetse na Minisiteri ya Siporo ikomeje kudufasha cyane. Ababyeyi bakomeze bashyigikira abana tuzahagararire igihugu neza.”
Padiri Majyambere Jean d’Amour uyobora ESB Kamonyi yegukanye ibikombe bine, yavuze ko nta rindi banga ryabafashije kubigeraho uretse gukunda siporo, kuyikundisha abana no kubashakira abatoza beza.
Yongeyeho ati “Tuzakina FEASSSA, tuzajya muri Tanzania, morale yazamutse, tugiye kwitegura cyane ku buryo nitugera hariya, Uganda, Tanzania na Kenya bazatwumva. Aya marushanwa yacu y’amashuri ari hejuru cyane, dufite icyizere ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere azajya abona abakinnyi beza agakomera.”
Amakipe yitwaye neza muri iyi mikino azahagararira u Rwanda muri FEASSSA izabera i Morogoro muri Tanzania kuva tariki 12 kugeza ku ya 23 Kanama 2026.
Nguko uko byari byifashe mu mashusho hasozwa imikino ya nyuma y'amashuri Kagame cup U-20 mu byiciro byose. Amakipe yatwaye ibikombe azasohokera igihugu mu mikino ya FEASSA izabera mu gihugu cya #Tanzania @REBRwanda @Rwanda_Sports @Rwanda_Edu pic.twitter.com/B6jKKBz5vX
— Federation Rwandaise du Sport Scolaire FRSS (@FRSS2025) June 1, 2026
Amwe mu maoto yaranze iyi mikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 20:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!