Amakipe ahagarariye u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA 2026, aritegura umunsi ukomeye wo guhatanira imidali, aho ashobora gushyiraho amateka yo kwegukana imidali irenga 10 mu irushanwa rimwe ryabereye hanze y’igihugu.
Nyuma yo kuruhuka kuri uyu wa 20 Kanama 2026 kubera Umunsi wahariwe Umuco, menshi mu makipe y’u Rwanda agiye gukina imikino ikomeye.
Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, i Morogoro muri Tanzania, ni bwo hateganyijwe imikino ya ½, iyo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’imikino ya nyuma mu byiciro bitandukanye.
Iyi mikino izaba ari ingenzi cyane ku Rwanda kuko gutsinda umukino wa ½ bihita biha ikipe itike yo kwegukana nibura umudali, mu gihe gutsinda umukino wa nyuma bizayihesha Zahabu, naho gutsindwa bigatanga umudali wa Feza.
Amakipe azakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na yo arasabwa intsinzi kugira ngo yegukane Umuringa.
Nyuma yo kwitwara neza mu minsi ibanza y’amarushanwa, amakipe menshi y’u Rwanda azaba ahanganye n’amahirwe yo kongera umubare w’imidali igihugu kimaze kwegukana muri FEASSA 2026 aho kuri ubu habonetse ibiri; uwa Zahabu n’uw’Umuringa mu Mikino Ngororamubiri.
Mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20, CGFK ni yo izatangira urugamba rwa ½, aho izahura na Mogoro SS yo muri Tanzania guhera Saa Yine za mu gitondo (isaha y’i Kigali) kuri Jamhuri Stadium. Indi kipe y’u Rwanda muri iki cyiciro, PSB Huye yitabiriye mu bakobwa, izahura na Amus College yo muri Uganda Saa 12:00.
Muri Volleyball U20, Nyanza TSS na GS Indangaburezi na zo zizaba ziharanira kugera ku mukino wa nyuma. Nyanza TSS izakina na Namugongo yo muri Uganda mu bahungu, mu gihe GS Indangaburezi izahura na Mwitoti yo muri Kenya mu bakobwa. Iyo mikino yombi iteganyijwe Saa 10:00.
Mu Basketball 5x5, u Rwanda ruzaba rufite amakipe abiri mu rugamba rwo kugera ku mukino wa nyuma. ITS izakina na Kamusinga yo muri Kenya mu bahungu, naho ESB Kamonyi ikine na Butere Girls yo muri Kenya.
Muri Basketball ya 3x3, ESB Kamonyi y’abahungu izahura na Agoro Sare yo muri Kenya mu mukino wa ½, mu gihe abakobwa bazakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na Seroma yo muri Uganda.
Muri Handball, abakobwa b’u Rwanda batarengeje imyaka 15 bazaba bafite amahirwe yo kwegukana igikombe nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibanza. Bazakina umukino wa nyuma na Ndua yo muri Tanzania guhera Saa Mbiri za mu gitondo.
Indi kipe itegereje igikombe ni iya Volleyball y’abahungu batarengeje imyaka 15 aho yisobanura na Bishop Muge yo muri Kenya guhera Saa Mbiri za mu gitondo mu gihe no mu mupira w’amaguru w’abakobwa bakina umukino wa nyuma guhera Saa Saba z’amanywa.
Muri Table Tennis, amakipe y’u Rwanda azakina imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu. Ikipe y’abakobwa izahura na Mbogo yo muri Uganda, naho amakipe y’abahungu y’u Rwanda azahura hagati yayo mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Uretse aya makipe azaba aharanira imidali, hari n’ayandi azaba akina imikino yo gushyira ku rutonde, aho intsinzi izayafasha gusoreza amarushanwa mu myanya myiza.
Mu gihe amakipe y’u Rwanda yatsinda imikino myinshi iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, yaba yanditse amateka yo kwegukana imidali irenga 10 muri FEASSA imwe yabereye hanze y’igihugu.
Ubwo Imikino ya FEASSA yaherukaga kubera i Kakamega muri Kenya mu 2025, u Rwanda rwegukanye imidali ine irimo ibiri ya Zahabu mu gihe mu 2024, ubwo Imikino yari yabereye i Bukedea muri Uganda, rwatahanye imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu.
Ni mu gihe imidali myinshi iheruka kuboneka u Rwanda rwitabiriye iyi Mikino hanze ari mu 2022, i Arusha muri Tanzania aho rwatwaye imidali 10 irimo ibiri ya Zahabu naho mu 2019 rukaba rwari rwatwaye imidali umunani irimo ibiri ya Zahabu na bwo muri uyu Mujyi wa Arusha.
Imidali myinshi iheruka kubone ku Rwanda muri rusange, ni 25 rwatwaye mu 2018 ubwo Imikino ya FEASSA yari yabereye mu Karere ka Musanze mu gihe mu 2015 rwatwaye 13 irimo itandatu ya Zahabu i Huye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!