IGIHE

Salomon Kabera, umwana wifuza kujyana u Rwanda muri ‘Formula1’: Ubusabe bw’umunyempano wihariye (Video)

0 28-06-2026 - saa 16:37, Iradukunda Olivier

Iyo tuvuze siporo y’imodoka nto, abenshi bumva Formula One (F1), rimwe mu masiganwa akomeye ku Isi mu mikino yo gusiganwa mu modoka, rigakinwa n’umugabo rigasiba undi. Kumva ko hari Umunyarwanda wazakina iri rushanwa rushaka kwakira, benshi bashobora kubifata nk’urwenya, ariko Kabera Gasare Salomon, ageze kure ashaka gukabya izi nzozi.

Muri iyi nkuru yacu tugiye kurebera hamwe urugendo rw’uyu mwana w’imyaka 11, ufatanya amasomo ye asanzwe no gukunda siporo by’umwihariko iyo gusiganwa mu modoka nto.

Kabera Gasare Salomon yatangiye gukunda ikoranabuhanga ari muto, yifuza ko igihe kimwe yazafasha igihugu agakora robot yakwifashishwa mu buvuzi, igisirikare n’ibindi.

Uko agenda akura yagiye yisangamo indi mpano idasanzwe yo gusiganwa mu modoka, ahereye ku gutwara imodoka zo mu ikoranabuhanga kugeza ageze mu zo mu muhanda.

Kabera yitoreza iwabo mu buryo bw'ikoranabuhanga

Uko Kabera yisanze mu mukino

Umukino wo gusiganwa mu modoka ntabwo uratera imbere cyane mu Rwanda ku buryo haboneka imodoka zihagije zo gukiniramo, dore ko n’iya mbere Kabera yagiyemo ya Karting itari iyo mu Rwanda.

Ati “Natangiye gukina Karting mu 2023. Nagiye kuri pariki imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutembere, mbona utumodoka twa Go-karts. Natangiye ndi uwa nyuma ariko ndagiza ndi uwa mbere. Nubundi kuva nkiri muto nakundaga gukina imikino ku ikoranabuhanga.”

Mu Ukuboza 2023, u Rwanda rwakiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku Isi (FIA), ibyakanguye intekerezo za Kabera ahita yifuza kuzaba umwe mu bakinnyi b’ibyamamare byayihembewemo nka Max Verstappen wari wegukanye Formula 1 muri uwo mwaka..

Yagize “Noneho mu 2024, Perezida Kagame yahembye abakinnyi batsinze muri Formula 1, mpita mbwira umubyeyi wanjye ko nshaka kuba umuntu ukina Formula 1.”

Mu mwaka umwe gusa amaze muri uyu mukino, Kabera yakoze amateka yo kuba umukinnyi rukumbi wahagarariye u Rwanda muri uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Muri Gicurasi uyu mwaka, yitabiriye shampiyona y’u Burayo yitwa ‘FIA Karting European Championship’ mu isiganwa ryayo ryakiniwe mu Mujyi wa Genk mu Bubiligi, ndetse akaba ari guteganya kwitabira iryo mu Butaliyani rya “Circuito Internazionale Napoli” izabera i Sarno mu Butaliyani guhera tariki ya 2-5 Nyakanga 2026.

Kabera yakinnye irushanwa rya Karting ryabereye mu Bubiligi

Imbogamizi mu mukino wa Karting ziracyari nyinshi

Kabera ukunda Max Verstappen ukinira Red Bull Racing yo muri Formula 1 ndetse akaba yifuza kuzagra ku rwego nk’urwe, asaba ubuyobozi bw’igihugu kumushyigikira akagera ku nzozi ze zo guhagararira u Rwanda.

Ati “Mu bufasha nkeneye ni uko abantu bamfasha kunyishyurira nkiga gukina neza, by’umwihariko mu bibuga bibyigisha. Nabonye Perezida Kagame akunda siporo nkanjye. Niba uri kureba aya mashusho [Perezida Kagame] ndakwinginze kugira ngo umfashe, nzajye hanze guhesha ishema u Rwanda.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Cyatangabo Ange François, na we avuga ko uyu mukino ugifite imbogamizi zatuma ugera ku rwego rwo hejuru kuko uhenze.

Ati “Uyu mukino kugeza ubu uhagaze neza, kuko abawukina bamaze kuba benshi cyane cyane abana bato, aho dufite abagera kuri 30. Ni na ho twakuye impano twohereje hanze.”

“Ibikorwaremezo biracyari ikibazo, ariko mu bufatanye na Minisiteri ya Siporo turi gushakira umuti ikibazo cy’aho gushyira umuhanda uhoraho wa Karting n’indi mikino. Mu mwaka umwe cyangwa ibiri byaba byarakemutse. Ku birebana n’imodoka, tugomba kubyongerera ubushobozi kuko hari ibyo ubona bitakijyanye n’igihe.”

Igihe Kabera na bagenzi be babona umwanya wo kwitoza, ni igihe hatunganyijwe muri parikingi ya Stade Amahoro rimwe na rimwe, igihe nta bindi bikorwaremezo byahategayijwe. Ibituma imyitoza iba mike.

Umunyamabanga wa RAC, Cyatangabo Ange François, yerekanye ko umukino ugifite imbogamizi zituma udatera imbere nk'uko byifuzwa

Ab’inkwakuzi batangiye gushyigikira Kabera

Kugeza ubu Uruganda rw’Inyange na Sosiyete y’Ubwishingizi, MUA Insurance Rwanda, byateye intambwe yo gushyigikira Kabera, kuko byamubonyemo impano idasanzwe.

Teta Ndenga Nicole ushinzwe iyamamazabikorwa n’Itumanaho mu ruganda rw’Inyange, yavuze ko kumufasha ari imwe mu ntego zo guharanira iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati “Intego yacu ntigarukira mu gukora no gutanga ibicuruzwa byiza, ahubwo ni ukugira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange. Twahisemo rero gushyigikira Salomon kuko twamubonyemo impano idasanzwe, umuhate n’icyerekezo cyiza cyo guhagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga.”

Teta yongeyeho ko bumwe mu bufasha ahabwa harimo amafaranga amufasha mu myiteguro y’amarushanwa.

Umuhoza Sharifa ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MUA Insurance Rwanda, yemeje ko iki kigo kiba hafi uyu mukinnyi wabagaragarije ko afite ejo hazaza heza.

Ati “Nk’abaterankunga tumuha ubufasha bwo kumuba hafi mu buryo bwo kumutera imbaraga no kumushyigikira, kuko igihe cyose umuntu afite impano, haba hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi, abafatanyabikorwa n’abaterankunga kugira ngo akabye inzozi.”

Umukino wa Karting ni wo abakinnyi bakomeye muri Formula 1 bahereyeho, urugero ni nka Max Verstappen wayikinnye ku myaka ine, ku myaka irindwi atangira gukina amarushanwa yayo akomeye nka ‘World KZ Championship ya 2013’.

Ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye, kuko kuva mu 2015 yagera muri Formula 1, amaze kuyitwara inshuro enye. Mu masiganwa yayo amaze gukina yatwayemo 71 kuva mu 2016.

Teta Ndenga Nicole ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho mu ruganda rw’Inyange, yagaragaje ko intego ari ugushyigikira abanyempano nka Kabera
Kabera yerekeje mu Butaliyani mu isiganwa mpuzamahanga muri Karting
Kabera Gasare Salomon nin we wa mbere wahagarariye u Rwanda mu marushanwa akomeye ya Karting
Umuhoza Sharifa ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MUA Insurance Rwanda, yagaragaje ko bagerageza kuba hafi ya Kabera mu rugendo rugana ku nzozi ze

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmy

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza