Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye Komite Olempike Mpuzamahanga kutibanda mu bice bimwe mu kugena ahabera Imikino yayo, avuga ko n’Umugabane wa Afurika witeguye kuyakira.
Yabivugiye mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (SPIEF) ryabereye i St. Petersburg mu Burusiya kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Kamena 2026.
Muri iri huriro, Minisitiri Mukazayire yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igaruka ku hazaza h’umuryango Olempike, imbogamizi n’amahame y’iterambere.
Ati “Ahazaza h’ibikorwa by’umuryango Olempike hagomba kugera mu bice byose by’Isi mu by’ukuri, ntihibande mu bice bike, ahubwo buri mugabane n’abaturage bose bahagararirwe. Afurika yiteguye gufata izo nshingano.”
Yashimangiye ko guhitamo Afurika nk’ahantu ho kwakira amarushanwa mpuzamahanga bitagabanya agaciro kayo, ahubwo byagura ejo hazaza h’imikino ku Isi.
Ati “Ubunararibonye bw’u Rwanda bwagaragaje ko iyo amashyirahamwe mpuzamahanga ahisemo Afurika, atari ukugabanya agaciro k’amarushanwa yayo, ahubwo ari ukwagura ahazaza h’umukino ku Isi yose.”
U Rwanda ruheruka gukora amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho yabaye kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Nubwo Umugabane wa Afurika ugira abakinnyi bakomeye ndetse bagaragaza impano mu mikino inyuranye, ni uwo kugeza ubu utarakira Imikino Olempike cyangwa Paralempike, imaze kuba inshuro 33 kuva mu 1896.
Gusa uyu Mugabane uzakora amateka kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026, ubwo Umujyi wa Dakar muri Sénégal uzaba wakiriye Imikino Olempike y’Urubyiruko, aho ari ubwa mbere uzaba ubereyeho amarushanwa ya Komite Olempike.
Imibare igaragaza ko kugira ngo igihugu cyakire Imikino Olempike bishobora kugitwara agera kuri miliyari 10 z’Amadolari [miliyari 14.648,5 Frw], akubye kabiri ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2025/26. Hejuru y’ibyo, bisaba kugira ibikorwaremezo by’imikino yose kandi bigezweho.
Ni mu gihe ingengo y’imari yo kwakira Imikino Olempike y’Urubyiruko ibarirwa hagati ya miliyoni 75 z’Amadolari [miliyari 107,9 Frw] na miliyoni 300 z’Amadolari [miliyari 438,9 Frw].
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!