Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri UNMISS begukanye igikombe cy’umupira w’amaguru, begukana n’umwanya wa kabiri muri Volleyball mu mikino yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Loni wahariwe ababungabunga amahoro.
Byabaye mu mpera z’icyumweru twasoje, ku wa 30 Gicurasi 2026, mu Kigo cya Tomping cy’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo i Juba, aho habaye imikino isoza irushanwa ryateguwe mu mupira w’amaguru na Volleyball.
Mu mupira w’amaguru, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-3) yahuye n’ikipe ya Giant Killers, igizwe n’abakozi ba Loni b’abasivili. Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa hitabazwa penaliti. Rwanbatt-3 yegukanye intsinzi kuri penaliti 9-8, ihita yegukana igikombe.
Mu marushanwa ya Volleyball, Rwanbatt-3 yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 n’ikipe y’abasirikare ba Nepal ku mukino wa nyuma.
Aya marushanwa yahuje abasirikare n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye bitanga ingabo muri UNMISS, amakipe y’abakozi ba Loni hamwe n’abaturage.
Yagize uruhare mu gushimangira ubufatanye no guteza imbere umwuka w’ubusabane hagati y’abayitabiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!