Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bazindukiye muri siporo idasanzwe ya Car Free Day yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026.
Mu busanzwe Car Free Day ni siporo ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ku munsi wo ku Cyumweru, mu cyumweru cya mbere ’icya gatatu buri kwezi.
Kuri iyi nshuro ntiyabaye ku munsi wo ku Cyumweru, ahubwo kuko yari umwihariko yabaye ku munsi wo ku wa Gatandatu, ndetse hiyongeraho n’imihanda mishya yiyongera ku yari isanzwe ikoreshwa.
Abakoze siporo bahereye Saa Moya za mu gitondo bageza Saa Tanu z’amanywa. Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, baturutse kuri BK Arena berekeza kuri Kigali Convention Centre (KCC), banyuze Chez Lando, Gishushu, UK Roundabout na KABC.
Hari abaturutse mu mujyi rwagati bamanuka Péage, bakomereza Kimicanga kugera KCC. Abo mu tundi turere harimo abahuriye kuri ULK, kuri IPRC Kigali no kuri Kigali Pelé Stadium.
Imihanda y’inyongera idasanzwe ikoreshwa yari uwa Stade Amahoro-Contrôle Technique- Simba Kimironko-Zigama CSS-Chez Lando-Gishushu na MINAGRI.
Abakoreye siporo kuri KCC basusurukijwe n’umuraperi Bulldogg waririmbye indirimbo ze zitandukanye. Ibi byajyanaga n’ubukangurambaga bwa ‘Sober Gen’ bwo gukangurira urubyiruko kugira ubuzima bwiza buzira ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri Nelly Mukazayire bari kumwe n’abandi mu gukora siporo zo guterura ibiremereye, kunyonga igare, kunanura imitsi n’izindi.
Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora siporo mu masaha runaka, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri ntibyemererwe kuyikoresha.
Uretse gukora siporo, hanatangwa serivisi yo gupima indwara zitandura, aho abitabira bagira amahirwe yo kugenzura uko ubuzima bwabo buhagaze.
Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!