IGIHE

Abanya-Kigali bazindukiye muri Car Free Day idasanzwe

0 10-10-2026 - saa 14:07, Iradukunda Olivier

Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bazindukiye muri siporo idasanzwe ya Car Free Day yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Mu busanzwe Car Free Day ni siporo ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ku munsi wo ku Cyumweru, mu cyumweru cya mbere ’icya gatatu buri kwezi.

Kuri iyi nshuro ntiyabaye ku munsi wo ku Cyumweru, ahubwo kuko yari umwihariko yabaye ku munsi wo ku wa Gatandatu, ndetse hiyongeraho n’imihanda mishya yiyongera ku yari isanzwe ikoreshwa.

Abakoze siporo bahereye Saa Moya za mu gitondo bageza Saa Tanu z’amanywa. Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, baturutse kuri BK Arena berekeza kuri Kigali Convention Centre (KCC), banyuze Chez Lando, Gishushu, UK Roundabout na KABC.

Hari abaturutse mu mujyi rwagati bamanuka Péage, bakomereza Kimicanga kugera KCC. Abo mu tundi turere harimo abahuriye kuri ULK, kuri IPRC Kigali no kuri Kigali Pelé Stadium.

Imihanda y’inyongera idasanzwe ikoreshwa yari uwa Stade Amahoro-Contrôle Technique- Simba Kimironko-Zigama CSS-Chez Lando-Gishushu na MINAGRI.

Abakoreye siporo kuri KCC basusurukijwe n’umuraperi Bulldogg waririmbye indirimbo ze zitandukanye. Ibi byajyanaga n’ubukangurambaga bwa ‘Sober Gen’ bwo gukangurira urubyiruko kugira ubuzima bwiza buzira ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri Nelly Mukazayire bari kumwe n’abandi mu gukora siporo zo guterura ibiremereye, kunyonga igare, kunanura imitsi n’izindi.

Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora siporo mu masaha runaka, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri ntibyemererwe kuyikoresha.

Uretse gukora siporo, hanatangwa serivisi yo gupima indwara zitandura, aho abitabira bagira amahirwe yo kugenzura uko ubuzima bwabo buhagaze.

Hari abitabiriye iyi siporo bahagurukiye kuri Stade Amahoro
Urubyiruko rushishikarizwa gukunda siporo
Abakora siporo bahagurukira rimwe berekeza aho bahurira n'abandi
Abakora siporo benshi bahurira KCC
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n'abandi berekeza kuri KCC
Urubyiruko rwitabiriye siporo rusange ku bwinshi
Imihanda ikumirwamo ibinyabiziga bya moteri hagakoreshwamo amagare y'abakora siporo
Ubukangurambaga bwa 'Sober Gen' bwakorewe no muri Car Free Day
Siporo ya Car Free Day iba irimo n'abaterura ibiremereye
Abakuze na bo bashishikarizwa gukora siporo
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, ari kunyonga igare
Siporo yo kunyoga igare ni imwe iri gukundwa na benshi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri Mukazayire bakoreye siporo hamwe
Abakora siporo bahurira hamwe bakananura imitsi
Minisiti Mukazayire akora siporo bihoraho
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye abatuye mu Mujyi wa Kigali ibyiza byo gukora siporo
BullDogg ari gususurutsa abari muri siporo rusange
Urubyiruko rwiyemeje guhangana n'ibiyobyabwenge
Siporo yabaye kuri uyu wa Gatandatu ntiyari isanzwe
Umukino wo gukurura umugozi

Amafoto: Munyemana Isaac

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza