Nyuma y’umwiherero uheruka gukorwa, ukagaragaza abana bafite impano zidasanzwe mu mikino itandukanye, kuri ubu bagiye kwimurirwa mu mashuri abasha kubakurikirana byihariye hagamijwe kugira ngo bazavemo abakinnyi beza b’ejo hazaza.
Ku wa 21 Nzeri 2026 ni bwo mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro habereye inama tekinike yo kunoza icyo gikorwa cyo gushyira abana mu mashuri.
Ni inama yari yatumiwemo abatoza b’amashuri azakira abana, Habyarimana Florent ushinzwe iterambere ry’impano z’abakiri bato muri Minisiteri ya Siporo; Murwanashyaka Claude ushinzwe Siporo muri REB; Umuyobozi wa Tekinike muri FRSS, Habiyambere Emmanuel na Havugimana Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’iri Shyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri.
Yasize abana bahuriye kumukino umwe bahurijwe mu bigo bimwe kugira ngo bajye bakurikiranwa umunsi ku wundi haba mu kwiga amasomo no gutozwa umukino bakina.
Muri rusange, abana 576 ni bo barebwa n’iyi gahunda aho bazashyirwa mu bigo by’amashuri 37 nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa Tekinike muri FRSS, Habiyambere Emmanuel.
Ati “Twabikoze nyuma y’uko twajyaga dutoranya abana bitwaye neza, tukibaza ikigomba gukurikiraho. Ubu bagiye gushyirwa mu bigo, bajye bitoza, turebe ko bafite ibikoresho bihagije, abatoza bashakirwe amahugurwa yisumbuye ndetse bagira n’irushanwa rihoraho rizajya ribahuza.”
Muri aba bana, 170 bakina umupira w’amaguru, 136 bakina Volleyball, 135 ni Handball, 119 bagakina Basketball mu gihe 16 bakina Imikino Ngororamubiri.
Ibigo by’amashuri byakiriye aba bana byemeye kubunganira mu byo bakenera mu gihe na Minisiteri ya Siporo izajya ibaha ibikoresho bakenera mu kibuga.
Habiyambere yakomeje agira ati “Kuri gahunda dufite ko iki cyumweru kirangira bose bamaze kugera ku mashuri [bahawe]. Buri shuri rigiye gukorana n’ababyeyi b’abana kuko twanabasobanuriye gahunda abana babo barimo. Nyuma y’icyumweru tuzabasura, tunabahe ibikoresho.”
“Buri mwaka tuzajya dukora umwiherero, dufate abandi bashya ku buryo ari igikorwa kizahoraho. Aba ni aba mbere, tuzagira n’abandi bazabakurikira.”
Abana babonetse gute?
Guteza imbere siporo ihereye mu bakiri bato, nk’uko Perezida Paul Kagame akunze kubigarukaho, ni imwe muri gahunda zitezweho umusaruro mu gihe kiri imbere.
Kuba abakiri bato benshi bo mu Rwanda babarizwa mu mashuri, biri mu byatumye habaho ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi y’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS).
Binyuze muri ubu bufatanye, Minisiteri ya Siporo na FRSS biheruka gutegura umwiherero wiswe “Sports Talent Development Camps”, wabereye hirya no hino mu gihugu ukitabirwa n’abanyeshuri 2.181 kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama 2026.
Uyu mwiherero ni wo wavuyemo abana bari bagize amakipe y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye Imikino ya FEASSA 2026 i Morogoro muri Tanzania bakegukana ibikombe bitatu muri Volleyball (abahungu), Handball (abakobwa) n’umupira w’amaguru (abakobwa).
Bamwe muri abo bana bari babanje kuboneka binyuze mu bikorwa byo gushaka impano, aho batoranywa mu marushanwa ategurwa na FRSS ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.
Abatoranyijwe muri buri karere bakoze umwiherero ku rwego rw’akarere, abeza bahurizwa mu mwiherero w’Intara mu gihe abeza muri bo bahagarariye u Rwanda muri FEASSA 2026.
Ni ibihe bigo bizakira abanyeshuri?
| No | Intara | Ishuri | Umukino n’Umubare w’abanyeshuri | Igiteranyo |
| 1 | Iburasirazuba | CFC | Football:18 | 18 |
| 2 | Iburasirazuba | E S Muhazi | Handball:22 | 22 |
| 3 | Iburasirazuba | ES Kayonza Modern | Football:22; Volleyball:14 | 36 |
| 4 | Iburasirazuba | ES Nyamirama | Football:2 | 2 |
| 5 | Iburasirazuba | GS Gahini | Basketball:3 | 3 |
| 6 | Iburasirazuba | GS Tabagwe | Handball:17 | 17 |
| 7 | Iburasirazuba | St Aloys | Volleyball:5; Athletics:1 | 6 |
| 8 | Kigali | APE Rugunga | Football:22; Volleyball:7; Basketball: 3 | 32 |
| 9 | Kigali | LDK | Volleyball:9; Basketball:12 | 21 |
| 10 | Amajyaruguru | CF Sina Gerard | Football:8 | 8 |
| 11 | Amajyaruguru | E SC Musanze | Volleyball:15; Basketball:16 | 31 |
| 12 | Amajyaruguru | ETEFOP Musanze | Football:20; Handball:23 | 43 |
| 13 | Amajyaruguru | GS Marie Reine Rwaza | Basketball:10 | 10 |
| 14 | Amajyaruguru | Lycee St Jerome Janja | Volleyball:13 | 13 |
| 15 | Amajyaruguru | St Vincent Muhoza | Volleyball:14 | 14 |
| 16 | Amajyepfo | College Karambi | Football:20 | 20 |
| 17 | Amajyepfo | College Ste Marie Reine | Basketball:8 | 8 |
| 18 | Amajyepfo | E S Kigoma | Handball:14 | 14 |
| 19 | Amajyepfo | E SC Nyamagabe | Handball:11 | 11 |
| 20 | Amajyepfo | ECOSE Musambira | Football:24; Basketball:8 | 32 |
| 21 | Amajyepfo | ENDP Karubanda | Basketball: 9 | 9 |
| 22 | Amajyepfo | ESB Kamonyi | Volleyball: 10; Basketball:7 | 17 |
| 23 | Amajyepfo | ETS ST Kizito Save | Basketball:14 | 14 |
| 24 | Amajyepfo | Gitisi SS | Volleyball:16 | 16 |
| 25 | Amajyepfo | GS Bigugu | Athletics:7 | 7 |
| 26 | Amajyepfo | GS Remera Rukoma | Football:19 | 19 |
| 27 | Amajyepfo | GS St Joseph Kabgayi | Handball:24; Basketball:1 | 25 |
| 28 | Amajyepfo | GSOB | Volleyball:5 | 5 |
| 29 | Amajyepfo | Igihozo St Peter | Basketball:6 | 6 |
| 30 | Amajyepfo | Lycee de Nyanza | Volleyball:11 | 11 |
| 31 | Amajyepfo | Marie Reine Kabgayi | Basketball:2 | 2 |
| 32 | Amajyepfo | Philippe Neri | Volleyball:6 | 6 |
| 33 | Amajyepfo | Runda TSS | Football:12 | 12 |
| 34 | Amajyepfo | TTC Cyahinda | Handball:24 | 24 |
| 35 | Iburengerazuba | ES Mukungu | Football:17; Volleyball:11 | 28 |
| 36 | Iburengerazuba | TTC Gacuba | Football:14 | 14 |
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!