IGIHE

Abakinnyi barindwi bahagarariye u Rwanda mu Mikino ya ‘ANOCA Zone V 2026’

0 24-08-2026 - saa 07:05, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi barindwi bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya “ANOCA Zone V Youth Games 2026” izabera i Nairobi muri Kenya igahuza abakiri bato muri siporo zinyuranye kuva kuri uyu wa 24 kugeza ku wa 28 Kanama 2026.

Iyi mikino itegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike muri Afurika (ANOCA), igahuza ibihugu byo mu Karere ka Gatanu (Zone V), yatangiye gukinwa mu 2019, aho u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye.

Kuva icyo gihe, iri rushanwa ryabaye urubuga rwo gufasha abakinnyi bakiri bato bo mu bihugu bigize Zone V kubona ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga no gutera imbere mu rugendo rwabo rwo gukina.

Uyu mwaka, iri rushanwa rizahuza abakinnyi bakiri bato baturutse mu bihugu 11 ari byo u Burundi, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

Aba bakinnyi bazahatana mu mikino itandatu irimo gusiganwa ku magare, koga, Imikino Ngororamubiri, Tennis, Basketball y’abakina ari batatu (3x3) na Volleyball yo ku mucanga.

U Rwanda ruzitabira mu byiciro bitatu ari byo Imikino ngororamubiri, gusiganwa ku magare no koga ndetse abagize itsinda ryarwo bahagurutse i Kigali berekeza i Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

Mu Mikino Ngororamubiri, u Rwanda ruzahagararirwa na Abizera Sonia Eli Elohe uzatozwa na Kanyabugoyi Anicet.

Mu gusiganwa ku magare hitabiriye Shema Emmanuel na Akimana Donatha bajyanye na Byukusenge Nathan nk’umutoza na Maniriho Eric nk’umukanishi.

Ni mu gihe mu koga hitabiriye Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean, Keza Kalisa na Mugabo Aragsan bazatozwa na Rukundo Patrick.

Uretse gufasha aba bakinnyi gukina ku rwego mpuzamahanga no kubongerera ubunararibonye, kwitabira Imikino ya ANOCA Zone V byitezweho kubategura mu rugendo rugana mu Mikino Olempike y’Abakiri bato izabera i Dakar hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo muri uyu mwaka.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, abakinnyi babanje guhabwa impanuro na Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice
Abakinnyi barindwi ni bo bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya ‘ANOCA Zone V 2026’
Abahagarariye u Rwanda berekeje i Nairobi muri Kenya
Mu mukino wo koga hitabiriye abakinnyi bane
Shema Emmanuel na Akimana Donatha (hagati) ni bo bazasiganwa ku magare muri ANOCA Zone V
Abizera Sonia Eli Elohe (iburyo) ni we witabiriye mu Mikino Ngororamubiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza